Mu majyaruguru ya Sudani kumunsi wejo harashwe igisasu mu isoko gihitana abarenga 20, iri soko riri mugace ka Omdurman muri Khartoum.
Biravugwa ko icyo gisasu arikimwe mubyatewe na SAF ubwo Ingabo za Sudani zari zihanganye n’Inyeshyamaba za (RSF) mu mirwano ikomeje gushyamiranya ingabo z’igihugu nizo nyeshyamba kuva muri Mata uyu mwaka.
Bamwe mubaturage ba Sudani bavu ko ngo bitewe n’imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’impande zombi zohererezanyaga ibisasu, ibyinshi byaguye mu Karere ka Al-Thawra ko muri Omdurman, hari icyaguye ku isoko cyica abasivili barenga 20 n’abandi benshi barakomereka.
Uwo Muryango washinje impande zombi kuba zifite uruhare muri ubwo bwicanyi, unazisaba guhagarika iyo ntambara ikomeje kugira ingaruka ziremereye ku gihugu.
Ku wa Gatandatu, na bwo Inzego z’ubuzima muri Sudani zari zatangaje ko ibisasu byaguye ku nzu z’abasivili bikica abarenga 15.
Nubwo imirwano yari itangiye guhosha mu Murwa Mukuru ndetse no mu Burengerazuba bw’Intara ya Darfour, bivugwa ko yagiye ikomereza mu majyepfo ya Khartoum.
Nimugihe bivugwa ko mu mezi atandatu ashize, imibare igaragaza ko hamaze gupfa abasivili barenga 10,000 nk’uko bishimangirwa n’Umushinga ‘Armed Conflict Location & Event Data Project’.
Gusa imiryango itabara imbabare n’abaganga bita ku nkomere ahabera iyo mirwano bavuga ko iyo mibare ari mikeya cyane kuko abenshi mu bapfa batagera ku bitaro cyangwa mu buruhukiro, ari na ho hakurwa amakuru atangazwa mu buryo bwemewe.
Umuryango w’Abibumbye na wo uvuga ko iyo ntambara imaze gukura mu byabo abarenga miliyoni 5.5, haba abahungiye muri Sudani ndetse n’abagiye bambuka imipaka, muri rusange abakeneye inkunga kugira ngo babeho muri icyo gihugu bakaba barenga miliyoni 25.
UMUTESI Jessica