Mu mirwano ikomeje gushyamiranya General Abdul Fattah al-Burhan uyoboye ingabo za Leta ya Sudni na General Mohamed Hamdan Dagalo uyobora umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ikomeje gutuma imbaga itagira ingano ihunga igihugu mu mibabaro ikomeye cyane
Kubera iyi ntambara abaturage bari guhunga mu kivunge bakomeje kwiyongera, kuburyo usanga umubyigano ari mwinsi ku cyambu cya Sudani cyerekeza muri Arabia Saoudite, ibintu bishobora no guteza izindi mfu kubashobora kuhaburira umwuka n’abashobora gukandagirwa na bagenzi babo.
Iyi ntambara yo muri Sudani ikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo, ndetse nk’uko twabivuze haruguru benshi bari kwerekeza muri Arabie Saoudite.
Mu ijoro ryakeye nibwo abaturage benshi bambukiye kuri icyo cyambu bagerageza kwambuka ngo bagere ku Cyambu cya HMS Al Diriyah kiri mu Mujyi wa Jeddah muri Arabie Saoudite.
Umwe mu baturage witwa Hassan Faraz yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati “Ndumva nduhutse ariko kandi mbabajwe no kuba umwe mu bari kuba muri aya mateka. Abantu bazaba bavuga kuri ibi ngibi mu myaka myinshi iri imbere”
Benshi mu baturage bambutse bava muri Sudani berekeza muri Arabie Saoudite bavuze ko bari bamaze iminsi igera kuri itatu bategereje guhabwa ubufasha bwo kuva ku Cyambu cya Sudani.
Igihugu cya Arabie Saoudite cyashimiwe umuhate cyashyize mu gufasha abaturage bo mu bihugu bitandukanye kuva muri Sudani, cyane ko nibura abaturage 5000 bo mu bihugu birenga 100 aribo bamaze kwambuka Inyanja Itukura, bakagera i Jeddah babifashijwemo n’Igisirikare cya Arabie Saoudite.
Ku wa Gatandatu nibwo hahungishijwe abantu benshi kuko bageraga ku 2000, barimo abo muri Iran n’ahandi.
Iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera mu gihe abantu bakekaga ko bidashobora kumara igihe kirekire