Umutwe umaze igihe uhanganye na Leta ya Sudani Rapid Support Forces (RSF) witanye bamwana n’abo bahanganye, bavuga ko ataribo bashenye ikiraro kiri hejuru y’urugomero rwa Jebel Awlia ku ruzi rwa Nili, mu gihe igisirikare cya Leta nacyo kiri gushinja uyu mutwe kuba ariwo wagisenye.
Iki kiraro giherereye mubilometero 40 mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru, Khartoum. Gifite ubutumburuke bwa metero 40 ndetse n’uburebure bwa metero 1700.
Urugomero ruri hafi y’iki kiraro rubika amazi angana na meterokibe miliyari eshatu, afasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi cyane cyane mu kuhira cyane ko Sudani iri mu bihugu bikunze kurangwa n’izuba ryinshi cyane.
Kugeza ubu nubwo iki kararo cyangiritse ntiharamenyekana uruhande rwabigizemo uruhare cyane ko rumwe rushinja urundi gukora ayo mahano.
Kwangirika kwacyo byateye impungenge ko bishobora gutuma uruzi rwa Nile rutera imyuzure mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Reuters yanditse ko imirwano yafashe indi ntera mu gice cy’Amajyepfo ya Kartoum mu minsi mike ishize bituma ibihumbi by’abaturage bava mu byabo, ndetse mu ntangiro z’uku kwezi RSF yatangaje ko yigaruriye ibirindiro by’ingabo za leta byari biherereye muri aka gace.
Bijyanye n’uko ibikorwaremezo by’itumanaho byose byangijwe kumenya umubare w’abaguye muri iyi mirwano bikomeje kuba ihurizo rikomeye.
Nyuma y’uko RSF yigaruriye igice kinini cy’Umurwa Mukuru Khartoum, yatangiye gushaka uko yakwagura ibice igenzura igana mu majyepfo y’igihugu.
Iyi intambara imaze amezi agera kuri arindwi, yatangijwe no kutumvikana hagati ya RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo, ndetse n’ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu.
Impande zombi zipfa ko amasezerano yagombaga gusinywa ku wa 01 Mata 2023 agamije kuvanga Ingabo za Leta n’iz’Umutwe wa RSF atubahirijwe ndetse bananirwa ku buryo bwo kuyobora izi ngabo zaba zihurijwe hamwe. Byarangiye havutse intambara ikomeje guhitana benshi no gutuma bamwe mu banyamahanga babaga muri Sudani bakuramo akabo karenge.
Rapid Support Forces (RSF) igizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, yashinzwe mu 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019.