Leta Zunze Ubumwe za America ikomeje gusaba RSF umutwe w’itwara gisirikare wo muri Sudani guhagarika Ibitero mu duce turimo abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Leta y’Amerika mu rwego rw’ububanyi n’Amahanga rivuga ko isaba RSF guhagarika imirwano no guhagarika kohereza ibisasu mu Baturage baherereye ahitwa Nyala, no mutundi duce dutandukanye two muri Sudan.
RSF n’Igisirikare cy’Igihugu bamaze iminsi barwana, kuva mu Mata uyu mwaka, nibwo impande zihanganye mu gisirikare cya Sudan zatangiye gukozanyaho.
Ni ibitero bimaze guhitana abarenga ibihumbi 5000 naho abasaga Miliyoni eshanu nabo bari mu buhungiro, nyuma yo guta ingo zabo ngo bakize amagara nk’uko UN ibitangaza.
RSF iherutse gukaza ibitero byayo ku gisirikare cy’Igihugu kiri mu duce twa Omdurman hifashishijwe imbunda nini zirasa kure. Ni ibitero byaguyemo abaturage benshi.uku kurasa kwanerekejwe mu gace ka Nyala iri mu burengerazuba bwa Darfur
Amerika yahise isaba RSF n’igisirikari cy’Igihugu (SAF) guhita bahagarika imirwano ubundi bagasubukura inzira y’ibiganiro ngo basoze amakimbirane bafitanye.
America mu itangazo ryayo yanibukije impande zihanganye itegeko risaba kugira uruhare mu kurinda abaturaege, ryasinywe kuwa 11 Gicurasi I Jaddah muri Arabia Saudith.
Ni itegeko riteganya ibihano ku bayobozi b’imitwe ihanganye no kubakurikiranaho ibyaha by’intmbara bikorewe abaturage.
Saudi na Amerika, Arabia bayoboye ibiganiro biganisha ku mahoro hagati ya RSF na Igisirikare bahanganye kuva mu kwa 7 kwa 2023.
Umutesi Jessica