Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo ziri mutumwa bwamahoro bwo kugarura amahoro muri Sudani yepfo UNMISS zafatanyije n’abayobozi n’abaturage mu gukorwa cy’umuganda.
Ni mugihe kuruyu wa 25 Ugushyingo 2023 iki gikorwa cyo gukora umuganda cyakozwemugace ka Gudele na Munuki Payam mu mujyi wa Juba, cyatangiwemo kandi na serivisi z’ubuzima ku bufatanye n’umuryango wita ku buzima SHF.
Muri serivisi z’ubuzima zatanzwe harimo gupima ndetse no kuvura indwara ya malaria ku baturage bo muri Gudele na Munuki Payam. Ahavuwe abaturage bagera ku 102.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, uhagarariye Minisiteri y’ubuzima ya Sudani yepfo, Dr Ismael Abdu Nimaya yashimye ingabo z’u Rwanda ku ruhare zikomeje kugira mu mutekano, ubuzima, n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zo muri RWANBATT-3, Col John Tayson SESONGA yashimiye ubuyobozi n’abaturage bo mu duce ku bw’umuganda bakoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Hakozwe ibikorwa byo gusukura uduce twa Gudele na Munuki Payam.
Yashishikarije kandi abaturage gufata umuganda nk’igisubizo cyo kubungabunga ibidukikije, kugira isuku n’umutekano.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com