Ishami r’Umuryango w’abimbye ONU rishinzwe kwita ku mpunzi kw’isi, UNHCR, rirahumuriza impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania ko nta mugambi uriho wo kuzicyura ku gahato, nk’uko biri mw’itangazo ryaraye risohotse.
Muri iri tangazo, HCR ivuga ko mu biganiro riherutse kugirana na Minisitiri w’ubutegetsi bwigihugu wa Tanzania, Leta y’iki gihugu “yemereye UNHCR ko inkambi zizahora zifunguye kandi nta n’umwe uzahatirwa gutaha”.
Leta y’Uburundi ishishikariza impunzi gutahuka ivuga ko nta mpamvu yatuma ziba mu buhungiro, ikavuga ko umutekano mu gihugu ari wose.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi mu burenjyera zuba bwa Tanzania zihorana bwoba bw’uko zishobora gucyurwa ku gahato, zemeza ko abayoboye iyi nkambi bazitera ubwoba, bakazitoteza, bakazifatira ibyemezo bibabaza, zikabona ko byose biri mu mugambi wo kuzihatira gutaha kandi zitabishaka.
Ni ikintu kimenyerewe cyane mu mpunzi aho ibikorwa bimwe na bimwe nk’amashuri n’amasoko bifungwa, ibyo kurya bikagabanwa, impushya zimwe na zimwe zigahagarikwa, mu rwego rwo kuzihatiriza guhunguka, bashaka ko zihunguka ku gahato.
Ubwoba bwagiye bwiyongera kuva mu ntangiro z’ uyu mwaka wa 2024, aho Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania atangaje ko leta ye yariri “kwiga ku kibazo cy’impunzi cyane cyane z’Abarundi n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo” no kureba ukuntu zasubizwa mu gihugu cyabo.
Yatangaje ibi nyuma y’aho umukuru w’igisirikare cya Tanzania amusabiye ko yakwiga ukuntu yasubiza iwabo impunzi ziva mu bihugu umutekano wagarutse, aho yavuze ko ikibazo nyamukuru gihanze umutekano mu ntara zo mu burengerazuba bwa Tanzania ari uko ako karere gahaye ubuhungiro impunzi n’abasaba ubuhungiro igihe kirekire.
HCR ivuga ko amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bya Tanzania yemeza ko impunzi “zamenyeshejwe n’abayobozi ba Tanzania icyemezo cyabo cyo gufunga inkambi ya Nduta icumbikiye impunzi zigera ku 63.000 umwaka ushize”.
Aya makuru akomeza avuga ko ubufasha bugenewe impunzi buzahagarara, mu rwego rwo gukura kwizima impunzi ziba muri iyo nkambi kugira ngo bazishishikarize gufata umwanzuro gusubira mu Burundi, kandi uburenganzira bwo kwitwa impunzi ku Barundi bari muri icyo gihugu buzahagarara”, nkuko itangazo rya HCR rikomeza ribivuga.
HCR “ishimira cyane reta ya Tanzania kuba yongeye kwiyemeza nk’uko yahoze igakomeza guha ubuhunzi impunzi z’Abarundi, ndetse ikanemeza ko reta izakomeza gufasha izi mpunzi ibishoboka byose zifite ibibazo by’umutekano bizibuza guhunguka”.
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2023, HCR, leta ya Tanzania n’iy’ Uburundi zemeranije guhumuriza impunzi ngo zihunguke ku bushake bwazo “nk’uko biri mu Masezerano bemeranyijeho muri Gicurasi 2001”.
Ayo masezerano akaba ashingiye ku rupapuro rw’inzira rutomoye neza rurimo ingingo zinjyanye no guhumuriza no kwigisha izi mpunzi kugira ngo zo ubwazo zifatire umwanziro ntagahato.
HCR ivuga ko muri uyu mwaka imaze gufasha abarenga 4.000 gusubira mu Burundi bavuye muri Tanzania.
inyigisho zitangwa na HCR zerekana ko kuva hatangiye igikorwa cyo gucyura impunzi ku bushake bwazo muri Nzeli 2017, izirenga 230.000 zimaze gusubira mu Burundi, harimo 168.000 zari muri Tanzania.
Muri iki gihe, Tanzania icumbikiye impunzi 241.000 ziva cyane cyane mu Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zisanzwe ziba mu nkambi ebyiri arizo Nyarugusu mu karere ka Kasulu hamwe na Nduta mu karere ka Kibondo.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com