Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Akaba n’umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu yategetse ko umurobyi uheruka kurokora abagenzi 24 mu ndege iheruka kurohama mu kiyaga cya Tanganyika yinjizwa mu gisirikare kirwanira ku mazi.
Mu iteke rya Perezida ryasohotse kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, rigasomwa na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa , Perezida Samia yinjije mu ngabo uyu murobyi witwa Jackson Majaliwa, anategeka ko agomba gukorera akazi ke muri Burigade y’ingabo z’iki gihugu ishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro.
Uretse kwinjizwa mu gisirikare igitaraganya, Perezida Samia yategetse ko uyu musore ahabwa Miliyoni y’amashilingi nk’ishimwe ndetse agahabwa n’imyitozo ya Gisirikare yihariye igamije kumutyariza gukora izi nshingano zikomeye yahawe.
Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasirikare badadsanzwe ba Tanzania baje gufata uyu mugabo wari usanzwe ari umurobyi bamutwara byihuse mu modoka.
Guverinoma ya Tanzania kandi ifite gahunda yo guhemba buri wese wagize uruhare mu bikorwa by’ubutazi no kurokora abari mu ndege y’ikigo Precision Air, yari itwaye abantu 43 muri aba 19 nibo babashije kurokoka.
A Tanzanian Fisherman (really boy) who broke open the crashed Precision Air plane to save 20 lives has been appointed by President Suluhu Samia in the Marines with immediate effect. You just have to love Tanzania.He woke up as a fisherman and slept as a government official. (masconvention.org) pic.twitter.com/vqjiQhPQb8
— Edgar Noowe (@edgarnoowe2026) November 7, 2022