Polisi yo mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko yaburijemo imyigaragambyo yateguwe n’ ihuriro ry’urubyiruko ruhuriye mu ishaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi, Chadema, yari iteganijwe kuba kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama 2024.
Urubyiruko rw’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Tanzania Chadema rugera ku bihumbi 10 nirwo rwari rwiteguye guhurira mu mujyi wa Mbeya mu majyepfo ya Tanzaniya, kugira ngo rwizihize umunsi ngaruka mwa w’urubyiruko wizihijwe kuri uyu wa mbere kw’isi yose.
Intero uru rubyiruko rwo mu ishaka rya Chadema bateganyaga gukoresha kuri uyu munsi iragira iti: “Ahazaza hawe hari mubiganza byawe”
Umuyobozi wa Polisi muri Tanzaniya yavuzeko yari afite amakuru yizwe neza ko uru rubyiruko nubwo rwari rufite gahunda yo kwizihiza umunsi wabahariwe ariko ko icyari kibyihishe inyuma ari ugukora imyigaragambyo we yise iy’ akajagari.
Mu Itangazo Polisi ya Tanzaniya yasoshyize ahagaragara, yagereranyije irihuriro ry’ urubyiruko baburijemo imyigaragambyo yabo n’ indi y’ urubyiruko iherutse kuba mu gihugu cya Kenya. Rigira riti: “ Polisi yafashe icyemezo cyo guhagarika amahuriro yose, ndetse n’ imyigaragambyo birimo bitegurwa byitwaje uyu munsi wahariwe urubyiruko. Iyo myigaragambyo ishobora guhungabanya umutekano.
Ubuyobozi bw’ ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bwateye utwatsi iby’ icyo cyemezo cya Polisi ya Tanzaniya, busaba Perezida Samia Suluhu Hassan kukiburizamo.
Ishyaka rya Chadema ryavuze ko hari abarwanashyaka baryo kuri ubu bamaze gutabwa muri yombi, harimo na bamwe mu barimo bajya mu mujyi wa Mbeya, abandi basubizwa mu rugo ku gahato.
Kuva yagera ku butegetsi mu mwaka wa 2021 nyuma y’urupfu rwa Prezida John Pombe Magufuli yasimbuye, Madamu Suruhu Hassan yagiye yumvikana kenshi ko akuyeho inngingo zidashyigikiwe n’abatari bake, muri zo hakaba harimo n’izibuza abantu gukora imyigaragambyo.
Perezida Hassan kandi yavanyeho zimwe mu ngingo za politike zibangamira abanyamakuru ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Rwandatribune.com