Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gikomeje kwitegura intambara,k’uburyo bwose bushoboka, aho Ingabo z’Abarundi zo muri Batayo yavanzwe n’Abasirikare ba Congo ( FARDC), maze bagahabwa izina rya Task Force bashinze ibirindiro mu nkengero za Nyangezi, muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kwitegura kujya muri Kivu y’Amajyaruguru guhangana n’umutwe wa M23.
Izo Ngabo zashinze ibirindiro mu gace kitwa mu Musho, ndetse zikaba zinashaka gushyira ibindi birindiro kuri Sinalac y’ubatseho urugomero rw’umuriro. Aya makuru yemeza kandi ko izi Ngabo zishaka no gushinga ibindi birindiro mu gace ka Businga , hejuru mu Marango ya Nyangezi ugana Ngomo ahari inKambi y’igisikare cya Congo, ni Batayo iyobowe na Colonel Simeon.
Imboni ya Rwanda Tribune iri muri ako gace, yatubwiye ko ingabo za FARDC ziri ahitwa Ngomo zo zizahita zikurwayo maze zize muri Centre ya Nyangezi.
Andi makuru kandi avuga ko, ukuriye urwego rw’ubutasi mu gisirikare mu gace ka Kamanyora muri Teritwari ya Walungu, yatangaje ko muri ako gace naho harashingwa ibindi birindiro bikomeye by’ingabo za Task Force kugirango babone inzira nziza yo kujya kurwanya umwanzi.
Imboni yacu yakomeje itubwira ko hari izindi Ngabo z’u Burundi zivanze n’iza DRC zamaze kugera mu bice bya Minova aho zizahava zerekeza muri Kivu y’Amajyaruguru guhangana n’umutwe w’inyeshamba wa M23 urwanya leta ya Congo
Kuba ingabo z’u Burundi zikomeje kwegera Kivu y’Amajyaruguru ngo byaba ari ugusohoza amasezerano ya Perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, agamije gufasha ingabo za RDC kurwanya imitwe y’inyeshamba irwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi ndetse n’abo bita ko babashora mu ntambara.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri havuzwe ko bariya basirikare b’u Burundi bamaze kwambikwa impuzankano imwe n’ingabo za DRC
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com