Nyuma y’uko abatalibani bafashe igihugu cya Afganistani, umuyobozi w’iki gihugu agahunga, kuri iki cyumweru uwahoze ayobora Amerika Donald Trump yasabye Perezida Joe Biden kwegura.
Trump akaba yatangaje ibi nyuma y’uko abatalibani birukanye ubutegetsi bwatowe n’abaturage muri iki gihugu, aha akaba yemeza ko iyi nsinzi y’abatalibani Biden yaba ayifitemo uruhare rukomeye kuko atabifashe nk’ikibazo cy’Amerika.
Ku bwa Trump uyu mugabo wamusimbuye muri (Maison Blanche), kubwo kuba adatwara ibintu uko byakagombye kugenda, nko kuba akomeje kugaragaza intege nke mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, hakiyongeraho iki kibazo cya Afganistani, perezida yakagombye guhita yegura vuba bishoboka.
Akomeza atangaza ko bwana Biden yatumye Amerika itakaza ubuhangange bwayo mu kwigira, ndetse agatuma ubukungu busubira inyuma, agatuma imipaka ivogerwa cyane bitigeze bibaho.
Tubibutse ko bwana Donald Trump yatsinzwe na Joe Biden mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse, ariko na nubu akaba acyemeza ko yavuye ku butegetsi kuko uwo bari bahanganye yakoresheje uburiganya mu matora.
Denny Mugisha
Mbega ariko ubundi trump ararushwa niki yatuza ko ntajambo rye . Ariko nahumure da ndamukomeje