Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ari mugambi wo kwigizayo abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Abashinja ko bakorana n’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Congo Intelligence, cyanditseko kuri ubu Tshisekedi yamaze kohereza abashinzwe umutekano mu ntara ya Katanga, aho Joseph Kabila na Moise Katumbi bavuka, kugirango abo banyapolitiki bombi batabwe muri yombi.
Tshisekedi ari kugenda yikiza abo banyapolitiki bose bagaragaje ko baziyamamariza kuyobora igihugu cya Congo mu matora azaba mu kuboza uyu mwaka, abashinja ko bakorana n’ u Rwanda, kugirango ntibazabone uko biyayamaza, birangire ariwe wongeye gutorwa.
Ikinyamakuru Congo Intelligence cyanditse ko umugambi wo guta muri yombi aba banyapolitiki bombi wacuzwe n’Urwego rwahoze rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri DRC (DEMIAP) kuri ubu rushinzwe gucungira hafi ibikorwa bigamije guhungabanya ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Amakuru kuri ubu avuga ko itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru ba DEMIAP n’abashinzwe umutekano bakora mu rwego rushinzwe iperereza (ANR) bamaze koherezwa mu ntara ya Katanga Kabila na Katumbi bavukamo.
Congo Intelligence na Africa News bavuga ko muri misiyo yajyanye bariya bantu muri Katanga harimo gushyira intwaro mu nzuri Joseph Kabila na Moïse Katumbi bafite mu gace ka Kashamata, kugira ngo haboneke uburyo batabwa muri yombi.
Iyi misiyo ngo boherejwemo na Lt Gen Franck Ntumba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bya gisirikare.
Joseph Kabila umaze igihe atagaragara muri Politiki ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bivugwa ko yiteguye kuyigarukamo vuba bishoboka, mu gihe Katumbi yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Usibye aba bombi ngo hari n’abandi benshi bashobora gutabwa muri yombi.
Kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buratangaza kuri ariya makuru, ndetse Congo Intelligence ivuga ko yifuje kubavugisha bikarangira butayisubije.
Kabila na Katumbi bari kugerwa amajanja mu gihe ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bumaze iminsi buta muri yombi abanyapolitiki batandukanye, by’umwihariko bashinjwa gukorana n’u Rwanda.
Mu minsi ishize kandi uyu mu nyapolitiki Moise katumbi yashinjwe n’umuvugizi wa DRC ko muri manifesto ze atigeze yamagana u Rwanda kandi arirwo rwabashoye mu ntambara barimo ubu.
Joseph Kabila nawe agashinjwa kuba ariwe watanze igihugu cya Congo mu nama, Kuko ngo ariwe wasinyanye amasezerano n’umutwe w’I inyeshyamba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda.