Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ibintu bitatu byakorwa na M23 kugira ngo na yo ihabwe ikaze ku meza y’ibiganiro biri guhuza Guverinoma ye n’imitwe yitwaje intwaro.
I Nairobi muri Kenya hongeye gusubukurwa ibiganiro bihuza Guverinoma ya Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri iki Gihugu, gusa ntirimo umutwe wa M23 ari na wo ufite imbaraga muri iki gihe.
Kuri uyu wa Mbere kandi i Nairobi habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba baganiraga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe biri mu burasirazuba bwa Congo.
Ni inama ibaye nyuma y’iminsi micye habaye indi i Luanda muri Angola yabaye mu cyumweru gishize, yafatiwemo imyanzuro isaba umutwe wa M23 kuva mu bice byose yafashe ubundi igasubira mu birindiro byayo yahozemo muri Sabyinyo.
Tshekedi ukomeje kwita uyu mutwe uw’iterabwoba, yavuze ko ibiriho bikorwa n’uyu mutwe, bikomeje kuburizamo inzira zemerejwe mu nama zafashwe ndtese ikaba ikomeje guhohotera uburenganzira bw’abanyagihugu.
Tshisekedi yavuze ko batazigera bahendahenda uyu mutwe wa M23 kuko ufashwa n’amahanga, gusa avuga ko igihe wakubahiriza ibiteganywa n’imyanzuro y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 birimo guhagarika imirwano, gusura mu birindiro byayo muri Sabyinyo, ndetse no kwemera kujyanwa mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ari bwo buryo bwonyine na bo bashobora kwakirwa mu biganiro by’i Nairobi nk’indi mitwe yose.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko koko! Uyu mugabo afite ikibazo cyo kubura abajyanama! Ibi byemezo ntibyashyirwa mu bikorwa kuko M23 ntabwo ari abana bashukisha uduhenda bana, bashutswe kenshi kandi kabiri ntikaba k’umugabo
Tshisekedi nakomeze akinishe biriya bintu ikizavamo sinzi ko azakirengera. Uko tubyumva, M23 n’umutwe ukomeye utapfa gukinisha uko wiboneye. Ibi leta ya RDC irimo bizatuma M23 hariya hantu ihomora kuri RDC kibe igihugu kigenga. Kandi nibiramuka bibaye, n’indi mitwe izashaka ibihugu byabo, RDC irangire ityo.
Ubwo se basubiye Sabyinyo urumva aribwo yabumva ahubwo yahita avuga ko yabatsinze nta kuganira kundi kwaba kukibayeyo kuko imbaraga zarigutuma bumvwa zaba zitagihari.
Wenda guhagarika imirwano byo birashoboka ariko gusubira Sabyinyo ni igitutsi gikomeye nabo sinzi ko bajyayo, babaho bate se kandi ubu nibura bari kubutaka bw’abasekuru babo.