Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, yasuye ikigo cya Kitona gitangirwamo imyitozo ya gisirikare kugira ngo arebe uko abari guhabwa imyitozo babayeho.
Tshisekedi yasuye iki kigo cya Kitona giherereye muri Teritwari ya Moanda aho yageze kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022.
Akoze iki gikorwa nyuma y’ukwezi kumwe asabye urubyiruko rw’Abanyekongo kwinjira mu gisirikare ku bwinshi kugira ngo bazafashe Igihugu cyabo guhangana n’u Rwanda ashinja ubushotoranyi.
Tshisekedi yasabye ko mu bice byose by’Igihugu hashyirwa ibigo by’imyitozo ya gisirikare kugira ngo FARDC ibone abasirikare bahagije bazafasha Igihugu cyabo muri uyu mugambi yakunze guhoza mu magambo ko yifuza gutera u Rwanda.
Ni igitekerezo cyagiye kinengwa na benshi bavugaga ko kuba FARDC yarananiwe guhangana n’umutwe umwe wa M23, yakwishora imbere ya RDF izwiho ibigwi mu bikorwa byo kugarura umutekano aho wabuze no guhashya imitwe iwuhungabanya.
RWANDATRIBUNE.COM
You prepare for war when there is no war. Its too late.