Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix-Antoine Tshisekedi yasabye Abakuru b’Ibihugu bagenzi be bo mu muryango wa SADC kumufasha guhangana n’u Rwanda ashinja gufasha umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022 mu Nteko ya 52 y’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu bya SADC iteraniye i Kinshasa kuva kuri uyu wa 05 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2022.
Iyi Nteko Rusange, ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu rwego rw’amategeko mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka SADC.”
Mu ijambo rye, Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda, ati “Ntituzahagaruka gusaba ingabo z’u Rwanda n’iza M23 guhagarika imirwano kandi zikava ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje avuga ko iyi ntero kandi ikwiye gushyigikirwa n’Ibihugu bindi byo ku Mugabe wa Afurika byumwihariko ibyo mu muryango wa SADC.
Perezida Tshisekedi kandi mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze amagambo aremereye kuri Perezida Paul Kagame, yafashwe nk’ubushotoranyi bukarishye.
RWANDATRIBUNE.COM
Uyu mugabo azi ibyo avuga? mu bihugu bya sadac akuremo Mozambike na Zambia