Mu kiganiro Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakoranye n’abanyamakuru, yavuze ko birambiranye guceceka ibibi u Rwanda rwakoreye igihugu cye ngo birimo Genoside n’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru bwo kwiba imitungo kamere yo mu gihugu cye.
Uyu mukuru w’igihugu cya Congo yeruye avuga ko, u Rwanda arirwo rwihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23, wakomeje guteza umutekano muke mu gihugu cye, Aho yavuze ko ubwo umujyi wa Goma wari ugiye gufatwa n’inyeshyamba za M23 mu kwezi kwa Gatatu umwaka wa 2023, yatabawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Yakomeje avuga intambara y’ubushotoranyi igihugu cye cyashojweho n’u Rwanda, iyo hataba ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu batari kwigobotora ibitero by’umutwe wa M23 kuko Goma yari igiye bayireba.
Tshisekedi yavuze ko intambara ya M23 yatumye abaturage bari hejuru ya miliyoni 10 z’abishwe na miliyari z’amadorali z’ibyibwe mu mutungo kamere n’umusaruro w’ubuhinzi, bihagije ko ubu bamaze gufata izindi ngamba za kurinda ubusugire bw’igihugu cye.
Yavuze kandi ko bafashe umwanzuro w’uko ibyabaye bitazongera kuba ukundi, aho yemeje ko bamaze kubaka ubwirinzi bwa gisirikare bufite ubushobozi bwo guhashya ubushotoranyi bwose bw’u Rwanda ku gihugu cye.
Yanongeyeho ko “ Ariyo mpamvu batazigera baganira na M23, cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”
Yasoje avuga ko, igihugu cye kimaze kubaka imbaraga za gisirikare zishoboye guhangana n’ubushotoranyi buturuka mu Rwanda.
Perezida Kagame nawe aganira na JeuneAfrique yavuze ko ikibazo cya M23, kidakwiye kubazwa u Rwanda kuko M23 ari abaturage ba Congo, avuga ko inzira za Politiki arizo zikenewe kuruta kugereka ibibazo ku bandi.
Uwineza Adeline