Abakomerekeye mu myigaragambyo yagobaga guhuza abatavuga rumwe na Leta ya Congo bakaba bari mu bitaro basuwe n’umukuru w’igihugu Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu gihe bivugwa ko yihishe inyuma yo kugirwa intere bene ako kageni
Aba banyapolitiki bakubiswe bakagirwa intere mu gihe urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta rwari rwasabye urushya rwo gukorera imyigaragambyo mu mujyi wa Kinshasa, nyamara umunsi wo gutangira iyo myigaragambyo abapolisi bitwaje ibiboko n’imbunda hamwe n’abasirikare, bakagota umujyi wose ku buryo imyigaragambyo bagombaga kuyiburizamo.
Ni ibintu byatumye umunsi wose Polisi yirirwa ihanganye n’abashakaga kwigaragambya yifashishije ibiboko, ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu, ibi byatumye abatari bake babikomerekeramo.
Ni nabyo byatumye uyu mukuru w’igihugu azindukira kwa Muganga gusura aba bahinduwe intoge n’abagaragu be, mu gihe ariwe wambere ushinjwa kuba inyuma y’aka karengane gakabije.
Uyu mukuru w’igihugu yanasuye umwana witwa Roger Masasu wagaragaye mu mashusho ahondagurwa ndetse anicwa urubozo n’abapolisi ba Congo.
Ni imyigaragambyo yagombaga kuba kuri uyu wa 20 Gicurasi ikabera mu murwa mukuru Kinshasa.