Mu butumwa bwashyizwe hanze na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Guy Kabombo, buvuga ko perezida Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce y’igaruriye no gutera u Rwanda ubutaka bwarwo bakabugira ubwa Congo.
Muri ubwo butumwa Bwana Minisitiri w’ingabo Guy Kabombo avuga ko umukuru w’igihugu cyabo yabasabye kwigarurira ibice byose ingabo z’iki gihugu zambuwe na M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ariko bakanashora intambara ku Rwanda.
Yagize ati: “Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije ku rwanya iterabwoba ry’Ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga, ndetse bakomeka u Rwanda kuri Congo.”
Mu mpera z’ umwaka ushize, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yiyamamarizaga manda ya kabiri yokuyobora DRC, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Nyuma yaje gutangaza kandi ko azahamagara inteko ishinga mategeko y’iki gihugu, ku mwemerera agaha uburenganzira bwo gutera u Rwanda.
Muri icyo gihe yanasobanuye ko ingabo ze, FARDC zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Perezida Félix Tshisekedi akimara kwemezwa na komisiyo ishinzwe gutegura amatora(CENI) ko yatsinze amatora, hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izituza ho.
Ku itariki ya 30/12/2023, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane ko ibyo ari ibikangisho kandi ko u Rwanda Rudakangwa n’ibirumbaraye bimeze nk’ibipulizo ko ikiba kirimo ari umwuka gusa agashinge kamwe gahagije kugituritsa.
Ati: “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”
Uyu Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanavuze ko leta ye ifite gahunda yo kubaka igisirikare ikoresheje amafaranga angana na Miliyoni 18,6 z’amadolari, kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye muri Afrika no ku Isi.
Nubwo bimezebityo ariko izi ngabo za FARDC n’abambari bazo barimo ingabo z’u Burundi, Abacanshuro, FDLR, Wazalendo na SADC, ziracyakubitwa nabi, zikubiswe n’umutwe wa M23 aho ugeze igihe ujegeza izi ngabo zirwanirira iki gihugu mu Burasirazuba bwa RDC.
Rwandatribune.com