Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye intumwa yohererejwe na mugenzi we Félix Tshisekedi, zimugezaho icyifuzo cyuko Congo yifuza ko agira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bya M23.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane aho izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo muri RDC, Alexis Gisaro, zakiriwe na Museveni zikamugezaho ubutumwa bwa Tshisekedi.
Alexis Gisaro yavuze ko Igihugu cyabo cya Congo cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye biri guterwa n’umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.
Mu ijambo yageje kuri Museveni, uyu Alexis Gisaro yavuze ko RDC ikurikije imbaraga afite mu karere, ntawashidikanya ko yagira uruhare mu gutuma haboneka umuti w’ibi bibazo.
Yagize ati “Tuzi imbaraga ufite mu karere kandi twizeye ko umuti utapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatuganisha ku muti w’ikibazo dufite.”
Museveni wari uteze amatwi uyu munyapolitiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze kombere na mbere hakenewe inzira z’ibiganiro kurusha iz’intambara.
Ati “Twarwanye intambara kuva kera ku buryo hashinze nk’imyaka igera muri 50 hano muri Uganda ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana nyine Intambara.”
Yavuze ko ibiganiro hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwaganira na M23, bagafashwa na Kenya nkuko nubundi ibi biganiro byari byatangiye.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni ugukemura iki kibazo burundu, hakabaho guhagarika intambara iri kuba, imirwano igahagarara ubundi Kenya ikazamo, hanyuma bya biganiro bigakorwa, ubundi hakabaho gukemura ikibazo.”
Perezida Museveni arasaba Congo kuganira na M23 mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bwamaze kwemeza ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba ndetse bukawukura no mu biganiro buri kugirana n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo biri kubera muri Kenya.
RWANDATRIBUNE.COM