Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye gushinja igihugu cy’u Rwanda gutera Igihugu cye kugira ngo cyagurireyo imbibi zacyo.
Felix Tshisekedi avuga ko u Rwanda ruri gukora ibyo rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23 zimaze gufata uduce twishi two muri Kivu ya Ruguru.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya DRC yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2022 byarigaragaje ko u Rwanda rukeneye kwaguka kandi bagaragaza ko bakeneye kwagukira mu Gihugu cyacu.”
Yakomeje atangaza ko mu myaka isaga 30 yose uburasirazuba bw’Igihugu cye bwibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu ashinja imiryango mpuzamahanga ko ntacyo bakoze kugira ngo iriya mitwe ihacike burundu.
Si ubwa mbere uyu mukuru w’Igihugu ashinje u Rwanda kwinjira mu Gihugu cye nyamara ibi na bo bakabihakana.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM