Ubuyobozi bwa sosiyete sivile bwo muri Teritware ya Nyiragongo, bwatangaje ko bubabajwe n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zikomeje kurebera inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice byinshi yari yararekuye byo muri Teritwari ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.
Ni ibintu byatangajwe na Mambo Kawaya ukuriye Soseyete sivile ya Nyiragongo. Aho yavuze ko inyeshamba zo mu mutwe wa M23 zamaze kwisubiza uduce twinshi two muri izo Teritwari tumaze kuvuga haruguru.
Mambo Kawaya, yagize ati: “Tubabajwe no kubona ingabo za FARDC zirikureba gusa aho gutangiza intambara ngo birukane izi Nyeshamba za M23. Kandi ibimenyetso by’intambara byari bimaze kugaragara.”
Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, binyuze k’umuvugizi wayo Lt Col Ndjike Kaiko, kuri uyu wa Kane, yamaganye umutwe wa M23 ko warenze kumabwiriza y’imyanzuro y’i Luanda na Nairobi. Ubwo yamaganaga izi Nyeshamba yavuze ko zamaze kugera mu bice icyenda byahozemo abasirikare bo mu itsinda ry’ingabo za EAC.
Mambo yasoje agaragaza ko , inyeshamba zamaze kujya mu duce twinshi twahoragamo ingabo zo mu muryango wa EAC, aho yavuze ko M23 yamaze kugera muri Kibumba, Buhumba na Kanyamahoro, maze iyi Soseyete sivile ivuga ko M23 yabigezemo ingabo za Congo zirebera.
Uwineza Adeline