Minisitiri w’Intebe wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Michael Sama Lukonde yasabye igihugu cye gukusanya ingufu zose zikerekezwa hafi n’umupaka w’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’ibyo yise ibikorwa by’Ingazbo z’u Rwanda ku butaka bwa RD Congo.
Ibi Minisitiri w’intebe yabitangaje byose mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 24 Nzeri 2022 nyuma yo gusuzuma uburyo igihugu ibikorwa by’ibihe bidasanzwe bizwi nka Etat de Siege mu ntara za Ituri na muri Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri Lukonde yagize ati:”Twari mu bihe bitoroshye by’umutekano, ni nayo mpamvu tugomba gushyira imbaraga zacu aho dufite umwanzi kuko igitero dufite, gikoreshwa n’u Rwanda, ninaho rero tugomba gushyira ingufu zacu.”
Sama Lukonde yemeza ko batarebaga gusa iby’ingufu Etat de Siege, ahubwo bari biyemeje no kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo mu gihe cy’intambara y’ingabo ya Leta hamwe n’abimuwe mu byabo n’iyi ntambara ya M23 iterwa inkunga na ADF hamwe n’u Rwanda.
Yakomeje avuga Ati: “Twatangiye uru ruzinduko mu minsi yashize, hano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, duhereye mu gace ka Ituri, aho twabanje kugirana ibiganiro n’akanama gashinzwe umutekano, hanyuma tukungurana ibitekerezo n’inzego zose, twemeje ko tugomba kwirinda abana bacu baba ADF cyangwa M23 iterwa inkunga n’u Rwanda.
Turashaka ko MONUSCO igenda hanyuma tugahangana n’abiteguye kuduhungabanyiriza umutekano
Umuhozab Yves