Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda , washimangiye gahunda ya Perezida Felix Tshisekedi, igamije gukorana n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Mugwaneza Rafiki ushinzwe ibiganiro kuri radiyo ivugira uyu mutwe, Jean cyangwa se Yohani Urukundo umwe mu Bayobozi bakomeye ba CNRD/FLN igice cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva, yatangaje ko bagomba kwifatanya n’Ubutegetsi bwa DR Congo, kugirango bahashye u Rwanda.
J Yohani Urukundo, avuga ko CNRD/FLN ishaka gugindura ibintu mu Rwanda igakuraho Ubutegetsi buriho, burangajwe imbere n’Umuryango wa FPR –Inkotanyi.
Yakomeje avuga ko CNRD/FLN, ifite intego yo gushimangira umutekano w’Akarere k’ibiyaga bigari , avuka ko uhungabanywa n’u Rwanda ndetse ko biteguye kujya ku ruhande rwa DR Congo bagafatanya kururwanya.
Ati:”CNRD/FLN ni inama y’igihugu iharanira impinduka mu Rwanda ikaba ifite umutwe w’ingabo witwa FLN intarumikwa zigamije kurengera no gutabara rubanda n’ibyabo. Tumaze iminsi dukurikiranira hafi ibibera mu karere by’umwihariko ibifitiye Abanyarwanda akamaro.”
Yakomeje agira ati:” Turi kubona imfu nyinshi, gusahura umutungo wa DR Congo , kwirundaho ibitwaro no gutegura intambara bikozwe n’u Rwanda. Bimaze kugaragara ko u Rwanda rwifuza kwigarura ubutaka n’umutungo bya DR Congo. Niyo mpamvu twiyemeje gufatanya na DR Congo mu rugamba rw’amahoro ,umutekano n’amajyambere hagamijwe guhindura ibintu mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari”
Umutwe wa CNRD/FLN, wavutse kuya 19 Kamena 2016 nyuma yo gusubiranamo hagati y’abari bagize FDLR/FOCA ,umutwe washinzwe n’abantu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Gusubiranamo kwa FDLR/FOCA , byari bishingiye ku kibazo cya Kiga-Nduga aho Col Wilson Irategeka ukomoka mu majyepfo y’u Rwanda , yashinjaga Gen syvestre Mudacumura na Lt Byiringiro Victoire ,gutonesha abaturuka mu majyaruguru y’u Rwanda , bituma yivumbura ashinga uwe mutwe awitwa “CNRD/FLN afatanyije na bagenzi be barimo Lt Gen Habimana Hamada, Gen Maj Hakizimana AnToine Jeva n’abandi.
Kuva mu 2019, uyu mutwe wagabye ibitero shuma mu bihe bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda mu bice byegereye Ishyamba rya Nyungwe , ariko birangira utsinzwe uruhenu ndetse bamwe mu bayobozi bakuru bawo bisanga mu butabera bw’u Rwanda mu buryo busa nu bwababereye amayobera.
Kuva icyo gihe ,CNRD/FLN yahise iburirwa irengero bitewe n’uko yari imaze gucishwa bugufi ndetse Umuyobozi wayo mukuru wanayishyinze ariwe Col Wilson Irategeka , yicirwa mu mashyamba ya DR Congo muri Kivu y’Amajyepfo.
Muri iyi minsi Perezida Felix Tshisekedi, yasabye imitwe yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kwishyira hamwe kugirango ayitere nkunga , n imwe mu mpamvu zongeye kuwutera akanyabugabo aho ukomeje kwigamba gutera u Rwanda ugakuraho Ubutegetsi buriho.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Murashuka Tshisekedi kuko mwe mumenyereye kubaho nk’inyamanswa! Muzatuma tujya kumuvana i Kinshasa tumujyane Mageragere! Nti mubizi ko bishoboka?
Ariko sindabona umuntu ukora nka President Tshisekdi kabisa! We yikoranira n’imitwe yitwaje intwaro tu! Ubuse twe nidukorana na M23 azajyahe ko M23 isanzwe yaramuhejeje umwuka!
Tchisekedi se ntubona ko arimo gukama ikimasa, hasigaye gukama ingurube n’imbwa tu.
Hahahah izi mpunzi zitwaje intwaro zirasekeje rwose, ngo zishaka kugarura amajyambere mu karere? Uretse amajyambere y’inkambi muri congo hari ahandi zizi uko habayeho? Congo nikkomeze ibacumbikire muyiyogoze ariko ibyo guhashya u Rwanda byo nu ukwikinisha kdi ntawababuza nimwikinishanye kisekede.
Ariko ubanza batavuze basandara
Aba ni babandi ngo birirwa barwana na Rdf ku gikongoro, nyabimata etc..l shame on them. Ngo bca rdf 10 bo bakahava nta wukomeretse!Kuko bakoze muri beton.
Eeeee!!!Kadogo uragenda waguka mu bitekerezo wabaho uvuze ukurip,uzi kubwira abaturage ngo warwanye na rdf kdi aho uvuga ko mwarwaniye ari mubaturage nyamara babaza abaturage bati hashize imyaka 5 tutumvise isasu,urumva abo barwana munzozi aribo bazamarira iki kirombo.
@Nanga ikinyoma aho cyava hose.ntibivuze ko nishimiye imikorere ya RDF. Igisirikare cyahindutse akarima kumuntu aho gukoreea no kurinda abanyarwanda.General wumunyabwoba.Arutwa na Kadogo wamaze kumva ko ubuzima ari inzira ya muntu, kwitabaro kdi ko nta wugomba kugukanga icyo Yaba aricyo cyose.kuko amaherezo ya twese ninamwe.ari abategeka nabategekwa, ari nabigira ibitangaza.Gusa nta rirarenga wenda ejo Rdf bakanguka bakaba mu bwiba bagahagarika abitiranya igihugu nakarima ka ba se.badatinya no kwica abaturage nkabica udusimba.
Erega ugomba kwishimira RDF kuko ikora neze ndetse nabo bategetsi uvuga bashaka guhindura igihugu akarima kabo iraborwanya yivuye inyuma, ex:warabumvise abasirikare bakuru banyuze imbere y ubutabera bwa gisirikare ibyo byose ni ukurengera inyungu za rubanda