Intekonshingamategeko ya DRC, yatangiye kugaragaza ibigomba gushyingirwaho, mbere y’uko impunzi z’Abanye Congo bavuga Ikinyarwanda zisubira muri DRC.
Mu ijambo aheruka kugeza ku bagize Intekonshingamategeko ya DRC, Christophe Mboso perezida w’iyi nteko yavuze ko hagomba kubaho ubushishozi no kwitonda ku bitwa impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, basaba gutaha mu gihugu cyabo cya DRC.
Christphe Mboso, akomeza avuga hagomba kubanza kubaho igenzura rikomeye ry’abitwa impunzi z’Abanye Congo bavuga Ikinyarwanda, kugirango hatazagira Abanyarwanda n’abandi banyamhanga bivanga nazo, bagamije gucengera muri DRC no mu nzego z’iki gihugu.
Christophe Mboso, avuga ko iri genzura rigomba gushingira ku myirondoro y’izi mpunzi, aho zikomoka, n’ibisekuru byazo ndetse ko bikazakorwa hifashishijwe Abayobozi gakondo bo mu duce zikomokamo.
Yagize ati:” Kubirebena n’impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, tugomba kugira amakenga n’ubushishozi. Hagomba kubanza gukorwa ubugenzuzi harebwa uduce izo mpunzi zikomokamo,imyirondoro n’ibisekuru byabo, tubifashijwemo n’Abayobozi gakondo bo mu duce zikomokamo.
Ibi bigamije gukumira Abanyarwanda n’abandi banyamhanga, bashobora kwiyitiranya n’izo mpunzi bagamije gucengera k’ubutaka bw’igihugu cyacu n’inzego zacyo.Mu cyumweru gitaha Intekonshingamategeko izatangira kwiga uko uyu mushinga wazakorwa mu buryo bwiza kandi bunoze.”
Ikibazo cy’impunzi z’Abanye congo bavuga ikinyarwanda, ni imwe mu mpamvu itangwa n’umutwe wa M23 uvuga ko yatumye wubura intwaro ugatangiza intabara.
M23 ,ivuga ko izi mpunzi zahunze kubera kwicwa, guhohoterwa no kuvutswa uburenganzira bwazo mu gihugu cyazo bityo ko icyatumye zihunga ,kigomba kubanza gukurwaho hanyuma nazo zigataha zizeye umutekano wazo.
Ikibazo cy’impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, ni umukoro uheruka guhabwa Ubutegetsi bwa DRC n’umuryango wa EAC n’indi miryango mpuzamahanga itandukanye, mu rwego rwo gushaka uko zava mu buhungiro zigataha mu gihugu cyazo cya DRC.
Kugeza ubu, harabarurwa impunzi z’Abanye Congo bavuga Ikinyarwanda zirenga ibihumbi magana ane(400.000) zitataniye mu nkambi z’impunzi mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Burundi ,Kenya, Tanzaniya n’ahandi n’izindi zibarizwa ku yindi migabane y’Isi ariko nyinshi muri zo akaba ari abo mu bwoko bw’Abatutsi. .