Nyuma y’imyaka 11 Kayumba Nyamwasa ashinze umutwe wa RNC ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba yagize icyo atangaza kucyo uyu mutwe wabashije kugeraho naho uhagaze ubu kuva we n’abagenzi be barimo Theogene Rudasingwa, Patrick Karegeya, Gahima Gerard, Sixbert Musangamfura n’abandi batangariza ku mugaragaro mu 2010 ko bashizeho umutwe RNC ugamije kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Serge Ndayizeye bakunze kwita” Imandwa ya Kayumba” kuri Radiyo Itahuka ,Kayumba Nyamwasa yabajijwe icyo umutwe wa RNC waba warabashije kugeraho n’uko uhagaze nyuma y’imyaka 11 ushinzwe maze asubizako babanje gushinga Ishyaka ,kurishakira icyerekezo no gushiraho amategeko abagenga.
Yongeyeho ko mu byo bagerageje gukora byose nta gikorwa gifatika barabasha kugeraho bitewe n’uko bakunze guhura n‘imbogamizi zitandukanye byumwihariko kubaka inzego za RNC zihamye kugirango babashe guhurizahamwe ibikorwa byabo.
Ibi ngo bikaba byaratewe n’imyumvire y’abamwe mu banyamuryango ba RNC batakunze guhuza no koroherana hakiyongeraho ikibazo cyo gusuzugurana. Aha akaba yashatse gutunga agatoki Dr Theogene Rudasingwa , Gahima Gerard n’abandi bashwanye nawe hashize imyaka ine gusa bafatanyije gushinga RNC bigatuma bitandukanya na RNC
Yongeyeho ko mubyo RNC imaze kugeraho mu myaka 11 ishize, ari ukugerageza kwisuganya, gushakisha abayoboke, kumenyekanisha RNC no gushaka umutungo ariko by’umwihariko ashimangira ko bakiri kurwana no kubaka inzego( Structure).
Yagize ati:” Icyambere twakoze kwari ugushinga ihuriro no kurishakira icyerekezo tukagira n’amategeko abigenga. Nyuma yaho habayeho gushaka sitati ,gushaka abayoboke no gushaka umutungo. Gusa twakomeje kugorwa no kubaka inzego ariko bikaba byarakunze kugorana kubera imyumvire ya bamwe mu banyamuryango bacu. Iyo bavuze ngo twubahane benshi ntibabyumva. Kugeza ubu rero turacyarwana no kubaka Structure [Imiterere y’inzego]”
Nyuma y’aya magambo ya Kayumba Nyamwasa benshi mubamukurikira batangajwe no kumva ko nyuma y’imyaka 11 yose RNC imaze ishinzwe ikirwana no kubaka inzego zayo.
Uwitwa Mukankiko Sylvie yannyeze Kayumba Nyamwasa amuziza ko ntacyo abashije usibye ngo gukomeza kwicara yishingikiriza Perezida Museveni ngo ategereje ko ariwe uzamugeza ku butegetsi nyamara nabyo ngo bikaba bayarananiranye.
Abandi bakunze gukurikiranira hafi ibikorwa bya RNC kuva yashingwa bavuga ko kudindira k’umushinga wa RNC wari ugamije guhungabanya umutekano w’uRwanda byaturutse ahanini k’ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano w’uRwanda zakunze kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda byategurwaga n’umutwe wa RNC n’abaterankuga bayo by’umwihariko Ubutegetsi bwa Uganda.
Hiyongeraho kandi amakimbirane yabanje kwibasira uyu mutwe mu ntangiriro zawo ubwo RNC yatakazaga bamwe mu bacurabwenge barimo Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard n’abandi biturutse ku makimbirane bari bagiranye na Kayumba Nyamwasa bigatuma RNC icikamo ibice .
Ikindi ngo ni urupfu rutunguranye rwa Col Patrick Karegeya umwe mu nkingi za Mwamba za RNC wiciwe muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Jonesburg muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’igihe gito RNC mu 2016, RNC yakomeje gucikamo ibice nyuma yaho uwitwa Nsabimana Callixte Sankara, Noble Marara, Andre Kazigaba n’abandi nabo batangaje ko bitandukanyije na RNC bavuga ko babitewe n’igitugu no kwikubira kwa bamwe mu bayobozi ba RNC barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa bagashinga Ishyaka ryabo bise RRM.
Mu mwaka wa 2019 byabaye agatereranzamba kuko umutwe wa RNC waranzwe n’uruhurirane rw’ibibazo nyuma yaho inyeshyamba z’umutwe wa P5 zari ziyobowe na RNC zahuye n’uruva gusenya ubwo zagwaga mu gico cy’ingabo za FARDC benshi bakahatikirira abandi barimo Maj Mudathiru bakoherezwa mu Rwanda bigatuma usa nusenyuka burundu.
Ibi ngo byateye amakimbirane muri RNC ndetse ngo bituma Kayumba Nyamwasa agambanira Ben Rutabana ngo kuko yashakaga kumuhirika nyuma yo kumushinja gutererana abarwanyi ba P5 bagatikirira mu burasirazuba bwa DR Congo. Ben Rutaba bivugwako yifuzaga ko ariwe wayobora ingabo za P5 bituma Kayumba atangira gupanga uko yamwikiza
Ikibazo cya Ben Rutabana guhera mu 2019 cyatumye RNC yongera gucikamo ibice bituma Jean Paul Turayishimye wari umuvugizi wa RNC, Tabita Gwiza wari uhagarariye RNC muri Canada akaba na mushiki wa Ben Rutabana, Lea Karegeya umupfakazi wa Patrick Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye n’abandi birukanwa na Kayumba Nyamwasa kubera kumushinja kugambanira Ben Rutabana bituma nabo bashinga iryabo Shyaka bise RAC( Rwanda Alliance For Change)
Hakurikiyemo amakimbirane mu banyamuryango ba RNC Uganda naho batangira gucikamo kabiri bamwe ku ruhande rwa RAC ya Jean Paul abandi kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Kuri ubu RNC n’ubwo ariyo yatangije umushinga w’ impuzamashyaka ya RBB yamaze gukuramo akarenge nyuma yo kutumvikana n’abiswe imfubyi za Habyarima ku nyito igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko abakunze gukurikiranira hafi ibibera muri RNC bakomeza babivuga ngo ibi bibazo byose birimo gucikagurikamo ibice bya hato , kudahuza gusuzugurana no kwikubira imitungo n’ibindi bibishamikiyeho aribyo nyirabayazana yo kuba umutwe wa RNC Umaze imyaka isaga 11 ntacyo urabasha kugeraho ahubwo ukaba ukirwana no kubaka inzego zayo nk’uko byemezwa na Kayumba Nyamwasa ubwe.
Hategekimana Claude