Abarwanyi babarirwa mu magana bo mu mitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu kwaha kw’igihugu cya Siriya, binjijwe mu gisirikare mu mezi ashize n’abashinzwe iperereza muri Turukiya kandi bahabwa amahugurwa n’igisirikare cya Turukiya mu bice byo mu majyaruguru-hagati no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya.
Rami Abdulrahman, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kugenzura uburenganzira bwa muntu muri Siriya, yemeje ko Turukiya yohereje abacanshuro ba Siriya muri Nigeriya kugira ngo barengere “imishinga n’inyungu za Ankara ”.
Yatangarije Ijwi rya Amerika ati: “Twemeje ko abarwanyi ba Siriya bagera ku 1100 bamaze koherezwa muri Nigeriya kuva muri Nzeri umwaka ushize.” Yongeyeho ko icyifuzo cyabo ari uguhabwa amafaranga gusa – umushahara wa buri kwezi w’amadorari 1.500.
Ati: “Ku bakomerekeye ku rugamba, bahabwa indishyi zigera ku 30.000, naho Ku bicwa, imiryango yabo ihabwa amadolari agera ku 60.000 ”.
Umucanshuro umwe wagiye ku izina ry’irihimbano rya Omar, yasobanuye impamvu yari mu itsinda rya mbere ry’abarwanyi ba Siriya .
Yatangarije Agence France-Presse ukomoka muri Nijeri ati: “Impamvu nyamukuru nagiye ni uko ubuzima bugoye muri Siriya.” Ati: “Kubona akazi mu majyaruguru ya Siriya ni ikibazo usibye kwinjira mu mutwe witwaje intwaro ugakorers amafaranga atarenga 1.500 yo muri Turukiya, ni ukuvuga ($ 46) ku kwezi “.
Omar n’undi murwanyi wagiye ku izina rya Ahmed biyandikishije mu mutwe wa Sultan Murad, basinyanye amasezerano y’amezi atandatu na Sadat International Defence Consultancy, iyo ikaba ari sosiyete yigenga ya Turukiya.
Ahmed yabwiye AFP ati: ” Twasinyanye amasezerano n’abapolisi ba Sadat ku cyicaro gikuru cya Sultan Murad.
Abacanshuro bashyigikiye Turukiya boherejwe mu karere ka Liptako-Gourma, kazwi kandi nk’umupaka uhuza uturere Burkinafaso, Mali na Niger.
Kuva mu mwaka wa 2012, ako gace niko kabaye intandaro y’iterabwoba ryakozwe n’imitwe ifitanye isano na al-Qaida n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.
Abdulrahman yatangarije ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa mu kiganiro cyo ku ya 7 Kamena ati: “Muri Nigeriya, abacanshuro bo muri Siriya bagomba kurinda ibirombe, ibirindiro bya peteroli cyangwa ibirindiro bya gisirikare “.
Ati: “Ariko noneho birangira bagize uruhare mu kurwanya imitwe ya jihadiste. Kugeza ubu icyenda muri aba barwanyi ba Siriya nibo bamaze kubipfiramo ”.
Hamwe n’abacanshuro b’Abarusiya bamaze koherezwa muri Nijeriya, hiyongereyeho abarwanyi ba Siriya bashyigikiye Turukiya byaratumye aka karere gakomeye mu moko n’amadini nako gakaza umurego .
N’ubwo Abdulrahman yavuze ko Abanyaturukiya n’Abarusiya bafatanya muri Nijeriya, umuyobozi wa Sadat, Melih Tanriverdi, yagerageje gutandukanya sosiyete ye n’itsinda rizwi cyane ry’Abarusiya Wagner, ubu rizwi ku izina rya Afurika Corps.
Mu kiganiro cyo kuri videwo 2023 yagiranye n’urubuga rw’abanyamakuru rwa Turukiya Haberler yagize ati: ” Turi mu rwego rwa serivisi z’inganda z’ingabo.” “ Naho ibyo [Wagner] ikora muri Afurika ni umwijima cyane.
Yakomeje agira ati: “Dutanga serivisi z’ubujyanama mu rwego rwa serivisi z’inganda kandi dukora mu ishami rya serivisi z’uburezi, ikindi kandi dufite serivisi z’ibikoresho ”.
Nicholas Heras, impuguke mu burasirazuba bwo hagati mu kigo cy’ubushakashatsi cya New Lines Institute, yavuze ko ibikorwa bya Turukiya biherutse kubera muri Nijeriya ari urundi rugero rw’umugambi wo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika.
Yatangarije VOA ati: “Biragaragara ko muri Nijeriya, Turukiya irimo kwagura politiki ibona Afurika nk’ahantu hagaragara h’iterambere rya Turukiya mu bijyanye n’inyungu z’ubucuruzi na gisirikare, ndetse no mu rwego rwo kwagura ingufu za Turukiya ku isi”.
Umushakashatsi wa Sahel witwa Gabriella Korling wo mu kigo cy’ubushakashatsi bw’ingabo cya Suwede, avuga ko umubano wa Turukiya na Niger wiyongereye mu myaka icumi ishize, ahanini binyuze mu “mfashanyo z’ubutabazi, iterambere n’ubucuruzi “.
Yatangarije AFP ati: “Igice cyo kurinda umubano hagati ya Nigeriya na Turukiya cyabaye ingirakamaro mu gihe cyagenwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu 2020 no kugurisha indege zitagira abapilote “.
Inzobere mu bijyanye n’umutekano ziratangaza kandi ko Sadat izakomeza kwaguka mu karere ka Sahel, cyane cyane ko ubutegetsi bwa junta bushakisha ubundi buryo bw’ingabo z’abacanshuro zitangwa n’Uburusiya nka Wagner Group.
Rwandatribune.com