Umutwe wa M23 ,ukomeje gutanga gasopo ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC) uvuga ko nibongera kubashotora, M23 izarenga Bunagana ikabakurikira no mu bindi bice baturutsemo.
Mu Kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ejo kuwa 16 Ukwakira 2022, Maj Willy Ngoma ,umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko kuba M23 ikomeje kuzamura ijwi risaba Ubutegetsi bwa DRC ibiganiro, benshi barimo n’ingabo za FARDC bibwira ko ari ubwoba cyangwa se imbaraga nkeya M23 ifite , ariko nyamara ngo siko bimeze kuko M23 ifite ubushobozi bwo kurwana intambara yatangije kuruta uko babitekereza.
Yakomeje avuga ko M23 ikomeje kubona urujya n’uruza rw’Abasirikare ba FARDC bari kumwe n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura, baza begera ibirindiro bya M23 ndetse ko bari mu myiteguro yo kubagabaho ibitero kugirango bisubize Umujyi wa Bunagana n’utundi duce tumaze amezi arenga ane tugenzurwa na M23.
Yagize ati: “Hari abantu barimo na FARDC bibwira ko kuba dushyira imbere inzira y’ibiganiro ari ubwoba cyangwa se imbaraga nke M23 ifite.Ndagirango mbamenyeshye ko M23 ifite ubushobozi bwo kurwana intambara yatangije kurenza uko mubyibwira. Ubu turikubona FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura begera ndetse bari kwikusanyiriza hafi y’ibirindiro byacu.
Ariko ndababwiza ukuri ko nibagerageza kongera kudushotora, tuzabarasa ndetse tukabakurikira no mu bindi bice baturutsemo nabyo tukabyigarurira.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, Lawrence Kanyuka,. Umuvugizi wa M23 mu byapolitiki ,nawe yari yatangaje ko M23 ishobora kwagura intambara muri Kivu y’Amajyaruguru yose, bitewe n’uko Ubutegetsi bwa DR Congo bukomeje kwanga ibiganiro ,ahubwo FARDC na FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai bakaba bari mu myiteguro yo kubagabaho ibitero .
Yongeye ho ko nibagereraza kubashotora , M23 ishobora gutangiza intambara yeruye ku butegetsi bwa DRC ndetse ko ishobora kurenga Bunagana igakwira no mu bindi bice.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com