Umuvugizi w’igisirikare cya M23/ARC Majoro Willy Ngoma yemeje ko mu gihe ingabo za Kenya zaje kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC zaba zifashe umwanzuro wo kubagabaho igitero bazarasana nazo kuko nta yandi mahitamo basigaranye.
Ibi Majoro Ngoma yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru KTN cyo muri Kenya.
Muri iki kiganiro, Umunyamakuru abaza Majoro Willy Ngoma uko biteguye mu gihe ingabo zirimo iza Kebya zabagabaho ibitero. Majoro Ngoma avuga mu gihe inzira z’amahoro zakwanga KDF igashaka kuza kubica bazirwanaho bagahangana kugeza uwanyuma muri bo apfuye.
Yagize ati:”Twe mbere na mbere dushyigikiye amahoro, gusa niba Abanyakenya bashaka kuza kutwica bakatumara tuzirinda duhangane nabo”.
Mu jambo yavugiye mu muhango wo guha ibendera ingabo zari zigiye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo, Perezida William Ruto yameje ko Kenya igomba gukora ibishoboka byose ikagira uruhare mu gutuma RD Congo iba igihugu gitekanye.
Cyakora Majoro Willy Ngoma avuga ko mu gihe Kenya yamaze kohereza ingabo mu gihugu cyabo mu rwego rwo kubarwanya, itagakwiye kuba ikomeza guhabwa umwanya w’Ubuhuza mu biganiro bya Nairobi bihuza Guverinoma ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu binyamuryango bya EAC yateraniye i Sharm El Sheikh mu Misiri kuwa 7 Ugushyingo 2022, Abakuru b’ibihugu binyamburyango bemeje ko Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya nk’ugomba gukomeza guhagararira ibiganiro by’ubuhuza hagati ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri iki gihugu.