Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude yatangaje ko urupfu rwa Baziga Louis wiciwe muri icyo gihugu arashwe mu ntangiriro z’iki cyumweru rwasize icyuho kinini mu Banyarwanda baba muri Mozambique kubera ubwitange nyakwigendera yagiraga mu gukorera u Rwanda.
Baziga yari umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Mozambique, yarashwe ari mu modoka ye ya Toyota a Land Cruiser Prado yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.
Hagataho amazina y’abantu batandatu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa baziga yamaze gushyirwa ahagaragara , hakaba hagaragaramo na Eric-Thierry Gahomera uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique.
Mu kiganiro cyihariye na RwandaTribune, Ambasaderi Nikobisanzwe yagaragaje ko igihugu cyashenguwe n’urupfu rwa Baziga kubera ubwitange n’umurava yagiraga mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Mozambique.
Muri iki kiganiro Nikobisanzwe asobanura byinshi ku mubano wa nyakwigendera Baziga n’abandi banyarwanda baba muri Mozambique n’uruhare rukomeye yagize mu kubaka no kubungabunga dipolomasi y’u Rwanda mu bihugu by’amajyepfo ya Afurika.
Kanda hano ukurikire ikiganiro cyose.
Ubwanditsi