Abaturage bo mu mujyi wa Goma batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRC baganiriye na Rwanda tribune batubwiye ko bararanye ubwoba bwinshi bazi ko urugamba rugiye guhita rwambikana, nyamara bwakeye neza n’ubwo batasinziriye
Ubu bwoba bw’abatuye ahitwa mu birere bwaje nyuma y’uko umusirikare wo muri DRC yinjiraga arasa mu mupaka w’u Rwanda hanyuma nawe agahita araswa akahasiga ubuzima.
Nyuma y’uko uyu musirikare arashwe abasirikare bo kumpande zombi bakozanijeho umwanya muto, ariko biza guhita birangira.
Nyuma y’ibi abaturage bahise bashya ubwoba bibwira ko intambara igiye guhita itangira dore ko kenshi abanye congo baba bari kuvuga ko bifuza intambara hagati yabo n’u Rwanda.
Uyu musirikare abaye uwa 3 ugerageje kwinjirana ubukana mu gihugu cy’u Rwanda, ariko akahasiga ubuzima , icyakora buri wese yinjira arasa kuburyo ubona ko baba bafite gahunda zimwe.
Uwa mbere yinjiye kuri Petite baririyeri arasa mubari bahari ariko kubw’ibyago bye ahita araswa agwa aho. uwa kabiri nawe byabaye nk’uko ariko we yinjiye murukerera nawe agamije kuvusha amaraso nawe ahita yicirwa aho mu nkengero z’umupaka muto .none hiyongereyeho uyu nawe winjiranye umugambi mubisha bikarangira ahaburiye ubuzima.
Ubu bushotoranyi bw’iki gihugu bukomeje gukaza umurego k’uburyo buri wese yibaza icyo bizabyara nibikomeza gutya.
Umuhoza Yves