Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 Maj Willy Ngoma yatangaje ko bagerageje kuburira ingabo za Leta FARDC nyamara bakanga kubumvira, mugihe babasabaga kutabatera barabyanga kandi bari bababwiye ko nibabikora baraba bikozeho none batangiye kwicuza ntagaruriro.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubwo watangaza ga ko ugiye kurekura uduce tumwe wari warafashe tukajya mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba , EAC, wasabye ingabo za Leta n’abo bafatanije ko batabasembura cyangwa ngo babarwanye kugira ngo hubahirizwe imyanzuro y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda uyu mutwe wavugaga ko ushaka kubahiriza.
Mugihe kitari gito ingabo za Leta zahise zitangaza ibitero kuri izi nyeshyamba ariko ntibyabahira izi nyeshyamba zbakubita inshuro bituma zamburwa uduce twinshi zayoboraga bikomeza bityo kugeza igihe izi nyeshyamba zambukiye Rutchuru zigafata na Teretwari ya Masisi.
Izi nyeshyamba zakomeje guhatana ndetse zigera no munyengero z’umujyi wa Goma, ibintu byabateye ubwoba batangira kugaragaza ko M23 yanze guhagarika intambara nyamara birengagiza ibyo bivugiye bagaragaza ko bagomba gukemura ikibazo bafitanye n’izi nyeshyamba nta kiganiro na kimwe kibayeho.
Leta ya Congo yitabaje abacanshuro bakomoka mugihugu cy’Uburusiya bazwi ku izina rya Wagner kugira ngo babafashe guhashya izi nyeshyamba, ariko nabo batangiye kwihinda nyuma yo kubona umuhate izi nyeshyamba zifite mu mirwanire yabo.
Umwe mubagize izi nyeshyamba waganiriye n’itangazamakuru abajijwe ikibatera imbaraga mu mirwano bagira we yasubije ko impamvu ari uko bazi icyo barwanira.
Umuhoza Yves