Abanyekongo benshi bagaragaje ko bashimishijwe n’itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze , aho barigereranya no kuba FARDC yararashe M23 ,u Rwanda akaba arirwo rukomereka.
Ku munsi w’Ejo kuwa 24 Ukwakira 2022,nibwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije ku muvugizi wayo Yolande Makolo yashyize hanze itangazo rinenga uburyo Perezida Tshisekedi arimo gukemura ikibazo cya M23,mu nzira y’intambara bikaba binturanyije n’ibyavuye mu biganiro by’amahoro n’amasezerano ya Nairobi na Luanda.
Ibitangazamakuru byo muri RD Congo bibyutse byandika ko kuba, u Rwanda rwasohoye iri tangazo kandi rusanzwe rutungwa agatoki mu guha ubufasha umutwe wa M23, ngo ni ikigaragaza ko rwababajwe no kuba FARDC irimo kotsa igitutu izi nyeshyamba”Mubyo bwagereranyije no kurasa M23 u Rwanda akaba arirwo rukomereka”
N’ubwo hari ababona itangazo ryashyizwe hanze n’u Rwanda nko gutabariza umutwe wa M23, ntawakwirengagiza ko, FARDC ariyo isa n’ikeneye ubufasha kuko kuva kuwa kane tariki ya 2022, FARDC imaze gutakaza agace ka Ntamugenga gafatwa nk’ihuriro ry’Umujyi wa Goma na Rutshuru.
Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwihanije FARDC kutongera kurasa ibiasasu by’imbunda ziremeye hafi y’imipaka y’u Rwanda,kuko ngo ari amakosa atakomeza kwihanganirwa.
Apuu! Ahubwo FARDC niyo itabarazwa yo yambuwe Ntamugenga! Mbega FARDC mukubitwa nkababoshye!
Ikibabaje nuko intambara hafi ya zose zibera muli Africa ziba ari abaturage b’igihugu basubiranamo (civil wars).Ikirenze ibyo,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli mu Isezerano Rishya.Muli make,ayo mategeko yo kurwana no kwicana yarebaga Israel ya kera gusa.Nkuko yakuyeho Gukebwa,Ibitambo,etc…Muli Zabuli 5:6,havuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Bisobanura ko ababikora batazaba mu bwami bwayo.