Kuri uyu wa 27 Kamena, i Luanda, mu murwa mukuru w’ Angola, hari kubera inama y’imiryango itandukanye ihurije hamwe ibihugu byo ,muri Afurika, ariyo, EAC, ECCAS, CIRGL na SADC.
Iyi nama iri kwiga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi nama biteganijwe ko iri bwitabirwe n’abakuru b’ibihugu 8 bo muri Afurika.
Ni inama yabanje gutegurwa n’abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa mbere, mu rwego rwo guhuza no kwemeza inyandiko y’itangazo rya nyuma ryemeza iyi nama.
Ni inama kandi yafashe igihe kirekire ugereranije n’icyari giteganijwe.
Nk’uko amakuru aturuka hafi ya perezidansi ya Congo abitangaza, avuga ko niba inama y’abaminisitiri yatwaye igihe kirekire kuruta uko byari byitezwe, ni ibintu byerekana igishushanyo mbonera kigomba gushyirwaho kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa DRC.
Intumwa za Congo i Luanda zigizwe na Minisitiri w’intebe w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula, Minisitiri w’intebe wungirije w’ingabo Jean-Pierre Bemba na Minisitiri w’ubufatanye bw’akarere Mbusa Nyamuisi. Uhagarariye Umukuru w’igihugu na we yitabira iyi nama isoza.