Mu gihe amasaha yahawe umutwe wa M23 kuba wasubiye inyuma ukava mu bice umaze amezi arenga atanu warigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru ari kubarirwa ku ntoki,benshi bakomeje kwibaza ikirakuriraho mu gihe uyu mutwe urakomneza kwinangira ntiwubahirize iki cyemezo .
N’ubwo bimeze gutyo, umutwe wa M23 wo wamaze gutangaza aho uhagaze kuri iyi ngingo, kuko wemeza ko udateze gusubira inyuma ngo uve muri utwo duce.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 25 ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yabajijwe icyo umutwe wa M23 witeguye gukora, mu gihe hafatwa undi mwanzuro wo gukoresha imbaraga za gisirikare nk’uko byagenze mu 2012 ,maze asubiza agira ati:
” Ntago M23 iteze gusubira inyuma . habe na cm imwe y’ubutaka.
Mu gihe kandi bahitamo gukoresha imbaraga za gisirikare nk’uko babigenje mu 2012, M23 yiteguye guhangana n’igitero icyaricyo cyose ,n’ubwo haza ingabo z’amahanga ,kuko ubu igisirikare cyacu cyamaze kwiyubaka bikomeye k’uburyo kimaze kugira ubushobozi bwo guhangana n’uwari we wese. ”
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, nicyo gihe umutwe wa M23 wahawe kuba wavuye mu bice wamaze kwigarurira ugasubira mu birindiro byawo biherereye mu gace ka Sabyinyo, nk’uko byemejwe mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu b’akarere k’ibiyaga bigari ,biheruka kubera i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugishyingo 2022, mu rwego rwo guhoshya amakimbirane ari hagati ya M23 n’Ubutegetsi bwa DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com