Umuvugizi w’igisirikare cya M23/ARC, Majoro Willy Ngoma avuga ko babaye bahagaritse urugamba mu rwego rwo guha umwanya Leta ya Kinshasa ngo ifate umwanzuro ukwiye bakeka ko waba ibiganiro.
Majoro Ngoma avuga ko nka M23 biteguye kwitabira ibiganiro byose mu gihe byaba bibahuza na Guverinoma ya Repubulika iharaniraDemokarasi ya Congo.
Cyakora anakomeza avuga ko, iyo bitegura inzira z’amahoro bitababuza gutegura igisirikare cyabo, kuko ngo mu gihe Leta yaba ihisemo gukomeza intambara nabo baba biteguye guhangana kugeza ku munota wa nyuma.
Yagize ati:”Igisirikare kitagira ikinyabu[pfura nka FARDC n’abambari bacyo nka FDLR, ntibashobora gutsinda ARC/M23.Twe twiteguye ibiganiro, ariko twiteguye no gusubiza amasasu mu gihe baba bagisemo kudutera. ”
Hashize igihe gisaga ukwezi, M23 na FARDC badakozanyaho. Leta ya Kongo yatangaje ko impamvu yahagaritse ibitero yagabaga kuri M23 bwari uburyo bwo guha umwanya ibiganiro no kwakira ubufasha bwa EAC mu gukemura iki kibazo.
Gusa M23 imaze igihe itanga impiruza ko Ingabo za FARDC zifatanije n’abafatanyabikorwa bayo nka FDLR, Mai Mai Nyatura n’Ingabo z’u Burundi bamaze iminsi bakora igisa no kuzenguruka ibirindiro bya M23 i Kabindi, ku buryo ngo isaha n’isaha bashobora kubagabaho ibitero.
Ibi byatumye M23 ifata umwanzuro wo gukura abasivili mu gace gashobora kwibasirwa n’imirwano, bajyanwa mu bice biri kure nka Tchengerero na Bunagana.
(Xanax)