Umutwe wa FDLR uvuga ko imishikirano irikubera i Luanda ihuz uRwanda na Congo utayireba gusa aho ugihagaze ari ukuganira na Leta y’uRwanda
Mu gihe k’umunsi w’ejo hiriwe amakuru yavugaga ko umuvugizi wa FDLR Curee Ngoma yishwe yagaragaye mu itangazamakuru ari mutaraga ahubwo akaba asaba ko Leta y’uRwanda yaganira na FDLR mu kiganiro uyu muvugizi yagiranye na VOA dukesha iyi nkuru yahamaije ko aho umutwe avugira ugihagaze ari ukuganira na Leta ya Kigali.
Curre Ngoma Knadi avuga ko umutwe avugira nta kibazo uteje mu karere ku buryo watangira kugabwaho ibitero bigamije kuwambura intwaro,akomeza avuga ko hasize imyaka myinshi basaba Leta y’uRwand aibiganiro ariko ikaba yaranze,ku bwa FDLR ihakana ko ntaho ihuriye n’imirwano ihanganishije M23 na FARDC ko bo bari ku ruhande iby’imishikirano Ibera Luwanda uyu Muvugizi avuga ko nka FDLR babisoma mu binyamakuru gusa ntacyo bazi,n’ibyo byo kuraswa babyunva gutyo.
N’ubwo umuvugizi wa FDLR avuga ko nta ruhare bafite mu mirwano iri kubera muri Congo,impuguke za Loni zagiye zerekana ubufatanye bukomeye bwa FDLR na Leta ya Congo mu bikorwa byo guhiga M23 ndetse uyu mutwe ukaba uhabwa intwaro na Leta ya Congo.
Mwizerwa Ally
Rsandatribune