Ukwezi k’Ukuboza turimo ni ukwezi kurangwa n’iminsi mikuru ikomeye aho tariki ya 1 Mutarama benshi mu batuye isi baba bishimira ko barangije umwaka batangiye undi, ku bakiristu ku ya 25 Ukuboza bamwe bizihiza umunsi w’ ivuka rya Yezu cyangwa Yesu bita Noheli.
Iyi minsi yombi usanga benshi mu banyarwanda ndetse no ku isi yose bayizihiza cyane mu buryo budasanzwe aho imiryango cyangwa abantu ku giti cyabo bahura bagakora ibirori.Ibi bituma urujya n’uruza rw’abantu mu ngendo zinyuranye rwiyongera ndetse no kwigengesera kuri bamwe kukagabanuka kubera kwizihirwa birenze.
Ni muri urwo rwego byakunze kugaragara ko muri iyi minsi mikuru impanuka zo mu muhanda zijya ziyongera bitewe n’uko kwizihirwa ndetse hakaba ubwo abantu bagira uburangare bukabije, kugenda bavugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga cyangwa barimo gukoresha umuhanda mu buryo budakwiye, umuvuduko ukabije, hari n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ibi byose biri mu bituma haba impanuka kuburyo abantu bahaburira ubuzima ibyari ibyishimo bigahinduka amarira ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika.
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubufatanye bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze muri gahunda ya Gerayo Amaho, ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel-Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abantu kuzitwararika cyane mu minsi mikuru isoza umwaka bakirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda. Yavuze ko iyi minsi ari umwihariko kuko mu bihe byatambutse hakunze kujya hagaragara impanuka nyinshi.
Yagize ati: “Duhora dukangurira abaturarwanda kwirinda impanuka ariko muri iyi minsi mikuru ni umwihariko, mwishime ariko mwitwara neza mwirinda icyateza impanuka. Muzirinde gutwara mwanyoye inzoga zirenze ibimpimo cyangwa ngo abantu barangarire ku matelefoni barimo gukoresha umuhanda.”
CP Kabera avuga ko n’ubwo izi mpanuka ziyongera muri ibi bihe by’iminsi mikuru inyinshi muri zo ziba zishobora kwirindwa, bigashoboka habayeho guhindura imyumvire ku bakoresha umuhanda.
Iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2019 ibaye mu gihe Polisi y’u Rwanda iri mu bukangurambaga buzamara ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro.
Ni ubukangurambaga bugezwa ku byiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda yaba abatwara ibinyabiziga, abagenzi bifashisha ibinyabiziga mu gendo zabo ndetse n’ abanyamaguru.
Ni ubukangurambaga bumaze kugaragaza umusaruro kuko kuva bwatangira tariki ya 13 Gicurasi impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku gipimo cya 27 ku ijana, ugereranyije no mu myaka yatambutse hataratangira ubu bukangurambaga.
Muri uku kwezi gusoza umwaka usanga Polisi y’u Rwanda yafashe ingambi zihariye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda cyane binyuze mu bukangurambaga buhabwa abaturage binyuze mu itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, nk’uko bisanzwe hakanabaho ibihano ku barenze ku mategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Umwaka ushize wa 2018 habarurwaga impanuka zigera ku bihumbi bitanu, zahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 700, abagera ku bihumbi bibiri (2000) bazikomerekeyemo bikabije. Abatwara za Moto, amagare ndetse n’abanyamaguru nibo zibasiye cyane mu bantu bazize impanuka zo mu muhanda.
Muri uwo mwaka kandi impanuka zo mu muhanda zangije ibikorwa remezo birenga ibihumbi bitatu (3000) byatwaye akayabo kangana n’indishyi z’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 20.
Muri ibihe bisoza umwaka abantu cyane cyane abatwara ibinyabiziga barakangurirwa gutwara mu rugero, bakagabanya umuvuduko ku modoka zidafite utugabanyamuvuduko, kwirinda gukoresha telefoni batwaye, kwirinda gutwara batameze neza cyane cyane umunaniro.
Polisi y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda kwifashisha iyi mirongo ya telefoni igihe cyose hari ikibazo kijyanye n’umutekano wo mu muhanda bahuye na cyo. Iyo mirongo ni: 113, 112, 0788311110.
UMUKOBWA Aisha