UBurundi bwariye karungu busaba Guverinoma y’Uburusiya ibisobanuro nyuma y’aho abanyeshuru 3 bavuka i Burundi biciwe mu Burusiya n’abantu kugeza n’uyu munsi bataramenyekana.
Mu ibaruwa Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya Dr. Edouard Bizimana yandikiye uhagarariye abadipolomate b’abanyafurika baba mu Burusiya , akaba naAmbasediri wa Cameroon muri icyo gihugu Bapa Sale Mahamat kuwa 26 Ugushyingo 2020 , yamusabye ko yatumiza inama ihuza Guverinoma y’Uburusiya na Diyasipora Nyafurika ihaba bakaganira ku bibazo by’umutekano muke Abanyafurika baba muri iki gihugu bahura nabyo.
Ibaruwa ikomeza isaba ko Guverinoma y’Uburusiya ikwiye gutanga ibisobanuro byimbitse ku kibazo cy’abanyeshuri 3 b’Abarundi biga mu muri Kaminuza zo mu Burusiya baherutse gupfa imfu zitunguranye,Leta n’inzego z’umutekano ntizigire icyo zibikoraho.
Mu banyeshuri 3 u Burundi bwakira ibisobanuro harimo Jolivet Makoroka uheruka kwicwa kuwa 25 Ukwakira aho yigaga muri Kaminuza ya Leta y’Uburusiya yigisha iby’ubwubatsi yo mu murwa mukuru Moscow.
Kugeza ubu Guverinoma y’Uburusiya ntacyo iratangaza kuri izi mfu z’aba banyeshuri no kubyo u Burundi bwayisabye gutangaho ibisobanuro.
Ildephonse Dusabe