Igihugu cy’u Burundi kirashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’ibisasu byatewe i Bujumbura ku wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.
Umuvugizi wa Polise y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, mu koganiro n’abanyamakuru yatangaje ko ibisasu byatewe i Bujumbura ku wa gatanu byakozwe n’u Rwanda.
Akomeza avuga ko abantu 38 bakomerekejwe n’ibyo bisasu gusa ko 5 muri bo bakomeretse bikabije ariko ko ntawe byahitanye kuko hahise haboneka ubutabazi bwihuse.
Yanavuze ko hari n’ikindi gisasu cyatewe i Kamenge ahitwa kuri Bar du Peuple kikanahitana umuntu umwe naho batanu bagakomereka.
Pierre Nkurikiye yashimangiye ko ibyo byose bikorwa n’u Rwanda biciye mu mutwe wa Red Tabara gusa ariko u Rwanda rwagiye rubihakana kenshi ndetse rukemeza ko nta mutwe n’umwe rukorana na wo.
Igihugu cy’u Burundi, bivugwa ko ngo ari cyo cyagaragayeho ubufatanyabikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, aho ngo kumugaragaro Igisirikare n’Imbonerakure b’u Burundi bafatanya na FDLR mu kitwanya M23 mu ntambara ihanganyemo n’Ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Rwandatribune.com