Inama nkuru y’umutekano mu muryango w’Abibumbye UN yasabiye u Burundi gukurwa ku rutonde rw’ibihugu byigwaho by’umwihariko nk’ibifite umutekano utifashe neza ku isi.
Mu itangazo yasohoye, iyi Nama irashima intambwe imaze guterwa n’U Burundi mu bijyanye n’umutekano,no guca umuco wo kudahana. Inama y’Umutekano ya UN ikomeza ivuga ko nubwo basabira u Burundi gukurwa kuri uru rutonde,Letay’u Burundi igifite byinshi byo gukora mu kunga abaturage no kubahiriza uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Iki Cyemezo cyakiriwe neza n’Ubuyobozi bw’u Burundi, aho Perezida Ndayishimiye yahise yandika ubutumwa bushimira Inama y’umutekano mu muryango wabibumbye ku kuba ikomeje kubona ko hari intambwe ikomeje guterwa mu miyoborere y’u Burundi. Yagize ati” : “Ndashimira Inama nkuru y’umutekano ku bwo kuba yarakiriye ubusabe bwacu na yombi”
Mu bandi bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo cy’Umuryango w’Ababimbye ni Amb. Arbert Shingiro uyubora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi washimiye abahagarariye ibihugu byagize uruhare mu gutorwa kw’iyi ngingo y’akanama k’umutekano ku isi.
U Burundi bwari bwarashizwe ku rutonde rw’ibihugu byigwaho by’umwihariko n’imana y’umutekano ya UN mu mwaka 2015, nyuma y’imvururu zakurikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga ryakozwe na Nyakwigendera Petero Nkuruzniza ubwo yashakaga gutorerwa kuyobora indi manda nk’umukuru w’igihugu.