Uburusiya bwaburijemo igitero bwagabweho na Ukraine, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ibinyujije kuri Telegram yayo, yavuze ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ari bwo Ukraine yagerageje gutera Crimea ikoresheje drones 20 ariko ko igitero kiburizwamo n’ingabo z’icyo gihugu.
Yavuze ko nta muntu n’umwe wapfuye cyangwa ngo hagire icyangirika. Aya makuru atangajwe nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, u Burusiya bwari bwatangaje ko bwashwanyaguje drone ya Ukraine mu Burengerazuba bwa Moscow mu gihe iki gihugu cyongereye ibitero byo muri ubwo buryo k’u Burusiya.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye Ukraine ibisasu bya rutura bigera kuri 223.800 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu.
Muri Werurwe, EU yemeye guha Ukraine miliyari 2 z’amayero yo kugura ibisasu bigera kuri miliyoni imwe bya “155mm” atanzwe n’ibihugu binyamuryango bitarenze uyu mwaka.
Ingabo za Ukraine ziri gutabaza ko zashiriwe n’amasasu mu gihe ziri mu ntambara yo gusimbura ingabo z’u Burusiya mu duce zigaruriye, yatangijwe muri Kamena.
Uwineza Adeline