Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya , Vladimir Putin, yatangaje ko zimwe mu ntwaro Ukraine yahawe mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya, yazigurishije Umutwe w’iterabwoba wa Hamas wasoje intambara ku gihugu cya Israel, kubera ruswa irangwa muri iki gihugu.
Putin yavuze ko atemeza niba hari intwaro Ukraine yaba yaroherereje umutwe wa Hamas, gusa ko adashidikanya ku kuba hari intwaro zavuye muri Ukraine zijya mu maboko y’uyu mutwe.
Aho yagize ati “Turabizi ko ruswa iri hejuru cyane muri Ukraine. Isoko rya magendu riri kuzamuka cyane, hari benshi bashaka kugura kandi muri Ukraine hari benshi bashaka kugurisha.”
Yakomeje ashimangira ko abo bashaka kugurisha, bashaka gucuruza intwaro ku isoko mpuzamahanga bifashishije ibihugu byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yongeyeho ko “Bacuruza intwaro k’u Burusiya, rero niba bashobora kuzicuruza k’u Burusiya, nta kintu na kimwe cyantangaza.”
Ikibazo cy’uko Umutwe wa Hamas uri gukoresha intwaro Amerika n’ibindi bihugu byahaye Ukraine ni ingingo yavuzweho bwa mbere n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, wavuze ko izo ntwaro zagaragaye muri Israel.
Inzego z’ubutasi za Ukraine zashinje u Burusiya ko aribwo bwoherereza Hamas intwaro zo mu bihugu by’i Burayi buba bwafatiye ku rugamba muri Ukraine.
Igihugu cya Israel ntabwo kiremeza cyangwa ngo gihakane ibyatangajwe na Medvedev.
Perezida w’uburusiya atangaje ibi nyuma y’uko bikekwa ko ariwe wihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa Hamas uri guhungabanya umutekano w’igihugu cya Israel.
Uwineza Adeline
Rwandatribunwe. Com