Abashinzwe umutekano w’Uburusiya batangaje ko baburijemo igitero cyari kigabwe ku murwa mukuru w’Uburusiya Moscow. iki gitero cya za Drone ngo cyari kigabwe n’igihugu cya Ukraine.
Umuyobozi wa Moscow, Sergey Sobyanin yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zahise zihanura izo drones zitaragira icyo zikora.
Uyu muyobozi yatangaje ko nta muturage n’umwe wiciwe cyangwa ngo akomerekere muri icyo gitero, ndetse ngo nta n’ibintu byahangirikiye.
Igisirikare cy’Uburusiya cyatangaje ko ibyo bitero byari bigamije kugabwa mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Moscow.
Ni ku nshuro ya kabiri muri iki cyumweru Umurwa mukuru w’u Burusiya ugabweho ibitero bya drone.
Ibi bitero byateguwe kugabwa kuri Moscow mugihe leta y’Uburusiya yari mubiganiro nabakuru b’ibihugu by’Afrika.
Nyuma y’ibyo bitero nibwo ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwemeje ko bugiye guha Ukraine ibifaru byo mu bwoko bwa Abrams, ngo byifashishwe mu ntambara n’u Burusiya. Icyakora, bizabanza kunyura mu Budage kugira ngo bibanze bikanikwe kuko bitari bishya.
(Valium)