Mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, Uburusiya bwazindutse bugaba ibitero by’indege I Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine, ni ibitero byangije ibikorwwa remezo byinshi hirya no hino muri iki gihugu. Ibi bitero byagabwe nyuma y’uko Perezida wa Ukraine atangaje ko atakwizera ko igihugu cy’Uburusiya cyahagarika intambara.
Perezida wa Ukraine ubwo yasabaga ko amahanga yamutabara, isi yose itarinjira mu ntambara, yagaragaje ko iki gihugu cy’Uburusiya cyitwaza ibitwaro bya Kirimbuzi hanyuma kigakomeza kwangiza uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku isi. Yaboneyeho no kuvuga ko atakwizera amagambo y’u Burusiya kuko batatangaza ibintu bizima.
Reuters dukesha iyi nkuru, yatangaje ko muri iki gitondo hazindutse humvikana ibisasu by’indege I Kyiv no mu Karere kayegereye nyuma y’integuza y’igitero cy’ingege. Abayobozi batangaje ko bohereje itsinda ry’abatabazi, ahantu henshi mu murwa mukuru.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Klymenko, yatangaje ko abantu bakomeretse mu turere twa Kyiv na Cherkasy ndetse no mu mujyi wa KHarkiv mu burasirazuba mu gitero cyagabwe mu gitondo cya Kare.
Yanditse ku muyoboro wa Telegramu yagize ati:Ni igitondo kidatuje ibisasu byumvikanye mu turere dutandukanye twa Ukraine.”
Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitali Klitschnko, yatangaje ko abantu barindwi barimo umukobwa w’imyaka 9 bakomeretse .Yavuze kandi ko ibisigazwa bya Misile byaguye mu mujyi rwagati ndetse ibikorwa remezo n’inyubako nyinshi zidatuwe zangiritse , biteza inkongi y’umuriro
Icyo gitero kandi cyatumye Hotel imwe n’amaduka menshi byangiritse muri Cherkasy rwagati muri Ukraine kandi abantu barindwi barakomereka.
Uwineza Adeline