Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuwa 19 Ukwakira 2023, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yageze muri Israel mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’iki gihugu mu ntambara y’iterabwoba kirimo n’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine.
Akigera i Tel Aviv, Minisitiri w’Intebe Sunak yahuye na Perezida wa Israel, Isaac Herzog, nyuma y’aho abonana n’imiryango ifite abantu bashimuswe na Hamas ubwo yagabaga igitero gitunguranye k’u butaka bwa Israel.
Mu biganiro yagiranye n’uyu Mukuru w’Igihugu, Sunak yasabye ko hashyirwaho uburyo bufasha amahanga kugeza ubufasha n’inkunga ziganjemo amazi, ibiribwa n’imiti mu Gace ka Gaza.
Rishi Sunak yavuze ko “Abanya-Israel bahungabanyijwe n’igikorwa cy’ubunyamaswa cy’iterabwoba.”
Yagaragaje ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho yemererwa n’amategeko mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko mu masaha ari imbere Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak agirana ibiganiro na mugenzi we wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Rishi Sunak agiriye uruzinduko muri Israel nyuma y’uko hashize amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na we avuye muri iki gihugu.
Kuva intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas byatangiza intambara, iki gihugu kimaze gupfusha abasirikare n’abasivile benshi.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com