Guverinoma y’u Bwongereza yemejeko itariki ya 24 z’ukwezi gutaha kwa Karindwi uyu mwaka, aribwo izatangira kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro mu Rwanda.
Byatangajwe n’Umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, Edward Brown kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Rishi Sunak atangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amatora ateganyijwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Rishi Sunak wari wavuze ko indege ya mbere izatwara abimukira itazagenda mbere y’iyi tariki ya 04 Nyakanga, yari yizeje ko ishyaka rye rya Conservative niriramuka ritsinze amatora, iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa vuga.
Mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko Rukuru rw’i London, abanyamategeko ba Guverinoma y’u Bwongereza, bavuze ko indege izajyana abimukira ba mbere, izaba yiteguye tariki 23 Nyakanga.
Ni mu gihe Umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, Edward Brown yaje kubwira uru rukiko amakuru agezweho kuri iyi gahunda aturuka muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, avuga ko indege ya mbere izahaguruka tariki 24 Nyakanga.
Iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira, yatangijwe bwa mbere n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Bois Johnson muri 2022 yari igamije guca integer abimukira binjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwoto buto banyuze mu Bufaransa.
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwari rwafashe icyemezo ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko, byanatumye Guverinoma z’Ibihugu byombi (u Bwongereza n’u Rwanda) zisinya andi masezerano avuguruye, ndetse akaba yaramaze kwemezwa.
Umunyamategeko Charlotte Kilroy usanzwe yunganira abashaka ubuhungiro, yavuze ko iyi tariki yatangajwe yo kuzatangira kohererezaho abimukira, ari “nshya kuri twe.”
Rwandatribune.com