Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barateganya guhurira mu bikorwa bya gisirikare byo gusenya umutwe witerabwoba twaje wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kuri ub ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Congo.
Tariki ya 29 no ku ya 30 Kanama 2024, nibwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola babiganiriyeho mu nama yabahurije mu karere ka Rubavu aho banzuye ko bagomba gukora Operasiyo y’iminsi 5 yo kurimbura umutwe witwaje intwaro wa FDL ukorera mu mashyamba ya Congo
Amakuru avuga ko Brig Gen. Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), ari we wari uyoboye intumwa z’u Rwanda, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Général-Major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bw’igisirikare bw’icyo gihugu.
Angola yari kumwe na bo mu rwego rw’ubuhuza nk’uko bisanzwe kubera ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Congo aho yo yari ihagarariwe na Mathias Bertino Matondo ukuriye urwego rwayo rushinzwe ubutasi bwo hanze. Uko guhura kwibanze cyane ku kurimbura FDLR Kandi bigakorwa mu ibanga rikomeye cyane.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza umutwe w’ iterabwoba wa FDLR nka nyirabayazana y’umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri 30 mu burasirazuba bwa Congo, ndetse runawugaragaza nk’intandaro y’umwuka mubi umaze imyaka irenga ibiri hagati ya Kigali na Kinshasa.
Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni kuri RDC zagiye zigaragaza ko Ingabo za Congo Kinshasa zifatanya na FDLR mu kurwanya umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, n’ubwo rwo rwakunze guhakana ibyo birego.
Amakuru avuga ko mu nama y’i Rubavu abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, RDC na Angola bashyize umukono kuri raporo yerekeye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko “gahunda ihuriweho yo gusenya no guca intege umutwe wa FDLR “.
Ni gahunda igizwe n’ibyiciro 10 ikaba igomba kumara iminsi 120. Muri iki gihe abakuriye inzego za gisirikare ndetse n’iz’ubutasi bazajya bahurira mu nama zitandukanye mu rwego rwo guhanahana amakuru y’imikorere ya FDLR ndetse no gusesengura uko ikibazo cyayo giteye.
Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi muri gahunda z’ubuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Angola iyobowe na Lt Gen Joao Nassone iri mu bazitabira izi nama.
Ku bijyanye no gusenya FDLR, biteganyijwe ko uyu mutwe uzagabwaho na FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ibitero bizamara iminsi itanu. Nyuma yo gusenya uyu mutwe u Rwanda ngo ni bwo rugomba ’’gukuraho ingamba z’ubwirinzi’’ rumaze igihe rwarafashe.
Kuri gahunda kandi biteganyijwe ko nyuma yo gusenya FDLR hagomba gushyirwaho gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayo bazemera gutaha, nyuma u Rwanda na Congo bigashyiraho urwego bihuriyeho rwo gukurikirana ko umutekano w’ibihugu byombi udahungabanywa.
Kugeza ubu itariki iriya gahunda izanorezwaho burundu ntabwo iramenyekana, gusa biteganyijwe ko izaganirwaho muri uku kwezi ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazaba bahuriye mu nama izabera i Luanda muri Angola.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com