Leta y’u Rwanda kuri ubu yamaze gutanga infashanyo k’ubaturage ba Gaza bamaze gushyirwa iheruheru n’intambara ya Israel na Hamas, yatanze ibiryo n’imiti, byo gufasha abaturage bari mu kaga .
Jordan Hashemite Chaity Organisation Umuryango w’Abanya Jordanie ukora ibikorwa by’ubutabazi byo gutabara imbabare .
Mu butumwa uyu muryango wanyujije kuri X, buherekejwe n’amafoto agaragaza iyi nkunga yatanzwe n’u Rwanda, uyu muryango ugira uti “Uyu munsi twakiriye Indege itwara imizigo iturutse mu Rwanda itwaye ibikoresho by’ubutabazi byagenewe abaturage bo muri Gaza, birimo imiti, ibiribwa n’amata.”
Amafoto yashyizwe hanze n’uyu muryango, agaragaza indege ya Sosiyete Nyarwanda y’Indege RwandAir iri ku kibuga cy’Indege n’imizigo yaje itwaye irimo iy’ibiribwa n’ibinyobwa ni miti.
Kuwa 07 Ukwakira 2023 ,nibwo umutwe wa Hamas ugenzura Gaza, wibye umugono ubutasi bwa Isiraheli ugaba igitero muri iki gihugu mu bice byegereye iyi Ntara yo muri Pelestine, wica abantu 1300.
Isiraheli nayo yahise irakara irasa amabombe menshi yahitanye benshi ndetse ishinjwa kurasa ku bitaro ikica abantu 5000.
U Rwanda rutanze iyi nkunga yo kugoboka abo muri Gaza, nyuma y’iminsi micye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres asabye Israel korohereza uburyo bwatuma abatuye muri Gaza bagerwaho n’ubutabazi.
Umutesi Jessica