Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Mutarama 2020, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’U Rwanda yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’U Rwanda n’Ibihugu byo mu karere U Rwanda ruherereyemo.
Ni kiganiro cya mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta, yagiranye n’itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2019 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’Abanyamakuru batandukanye baba abo mu Rwanda ndetse n’Abo mu bindi bihugu,hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Iki ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ndetse hagaragazwa n’ibyakozwe mu mwaka ushize.
Abajijwe ku kibazo cy’uko U Rwanda rwaba rwarateye u Burundi Bwana Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rutigeze rutera u Burundi ko n’ababivuga ntacyo babishingiraho kuko nta bimenyetso bigeze bagaragaza.
Ku bijyanye no kuba u Rwanda nta ruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu bikorwa byo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, Vincent Biruta yavuze ko nta ruhare u Rwanda rubifitemo ko bikorwa n’Ingabo za FARDC , keretse gusa kwakira abirukanweyo.
Yavuze kandi ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bahoze mu mashyamba ya Congo aho ingabo za FARDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, Abo batahutse bakaba bacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.
Abandi barwanyi 562 kandi ngo nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.
Yashoje avuga ko U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.
Ku bijyanye n’Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda yavuze ko Uganda yarekuye Abanyarwanda 9 , kandi ko ari intambwe nziza ariko ikibazo cyitarangiye, ariko kiri kugenda gikemuka.
Yavuze ko bategereje ibindi bikorwa bizakurikiraho kugira ngo Abanyarwanda babwirwe ko nta mpungenge bashobora kwambuka bajya muri Uganda.
NYUZAHAYO Norbert