Inzego zishinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa RDC ziherutse guhurira mu Mujyi wa Kinshasa, mu biganiro bigamije kunoza umugambi wo guhashya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo no guharanira ko akarere ibihugu byombi biherereyemo kabamo amahoro n’umutuzo bisesuye.
Inama y’izi mpande zombi yabaye hagati ya 15 na 19 Werurwe 2021 ihuza Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jean Bosco Kazura.
Bahuye nyuma y’uko ku wa 12 Gashyantare bari bagiranye ibiganiro mu Mujyi wa Kigali byibanda n’ubundi ku gushakira amahoro akarere ibihugu byombi bibarizwamo. Icyo gihe ubwo bari i Kigali, bemeranyijwe ku buryo buhuriweho bwo kwimakaza amahoro muri aka gace.
Icyo gihe Beya ntiyigeze avuga ibyo impamvu zombi zemeranyije gusa yavuze ko hari inyandiko bahuriyeho. Ati “tuzayishyikiriza abakuru b’ibihugu byacu”.
Iyi nama y’i Kigali yari iri mu murongo w’iyatumiwe na Tshisekedi yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020 byari byitezwe ko iza kubera mu Mujyi wa Goma ariko kubera icyorezo cya Coronavirus ntibikunde.
Jeune Afrique yatangaje ko mu nama yabereye i Kinshasa, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhamye bwa gisirikare bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, irimo FDLR, CNRD, RUD Urunana cyo kimwe na bamwe mu bahoze muri M23.
Muri ubwo buryo, Beya na Kazura bemeranyije gushyira imbaraga mu bikorwa by’uburinzi ku mipaka ihuriweho. Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yakiriye inzego nkuru z’igisirikare z’ibihugu byombi zikamugezaho uyu mugambi mushya wemeranyijweho.
Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco na Maj Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).
Bari bamushyiriye ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bijyanye n’umutekano n’umubano hagati y’u Rwanda na RDC.