Iki gikorwa cyo kurwanya imibu itera malaria hakoreshejwe za drone kikaba kizahera mu bishanga byo mu murenge wa jabana ho mu mugi wa Kigali, ariko nyuma yaho iyi gahunda ikaba izagenda igera no mubindi bice bw’urwanda.
Imiti igomba guterwa yitwa ” Bacillus thuringiensis Islaensis, ikaba ari imiti yo mubwoko bwa insecticide yica imibu y’ingore itera malaria.
Iyi miti ikaba izajya inyanyagizwa mubishanga hifashishijwe utudege duto two mubwoko bwa drone ndetse kamwe kakaba gashobora kwikorera litilo icumi z’ibisukika nkuko abahanga muby’utu tudege babivuga.
Dr aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rya malaria mukigo cy’ubuzima mu rwanda avugako gukoresha drone muguhashya imibu itera malaria, ari igikorwa kigamije kunganira gahunda isanzwe yo kurwanya Imibu munzu z’abaturage.
Yagize ati:
“Wasangaga hanze y’inzu aho imibu ituruka ntacyakorwaga ,cyane cyane mubishanga aho imibu yororokera , Ni uburyo bushya bwo kunganira ubusanzwe bugamije gusanga imibu hanze itaragera munzu.”
Dr Mbituyumuremyi anongeraho ko iyi miti izagenda iterwa no m’utundi duce tw’igihugu hibandwa bwambere ahiganje indwara ya malaria.
Yagize ati ” iyi gahunda n’ubwo izahera mu murenge wa jabana ariko izagera no m’utundi duce tw’igihugu hibandwa cyane cyane ahiganje ino ndwara.
Muture twose tw’urwanda haboneka Maria ariko by’umwihariko m’uburasirazuba bw’urwanda no mumajyepfo ndetse muturere 15 tugize zino ntara tubonekamo marariya kugipimo kigera kuri70% mugihugu hose.
Mugushaka kumenya niba ino miti ntangaruka yagira bitewe n’uko mubishyanga uhasanga urusobe rw’ibinyabuzima, amazi, ibihingwa ndetsi rimwe narimwe abantu baba bahatuye, Dr Mbituyumuremyi yagize ati:
“Iyi miti yemejwe n’ishami ry’umuryango wabibumye ryita k’ubuzima OMS, ko ntacyo yangiza kubidukikije cyangwa ibindi binya buzima , ikorwa mutunyabuzima dusanzwe tuba muri environment kuburyo atari ikintu kidasanzwe kuba kinjiye mubidukikije.
Dr Mbituyumuremyi anongeraho ko umwaka wa 2018 na 2019 abantu miliyoni 3,9 bagiye kwa muganga barwaye maralia. Ibi bikaba byerekana ko ari umubare ukiri hejuru , gusa igenda igabanuka kuko mbere yaho mu mwaka 2016 na 2017 abari bagigiye kwa muganga barwaye marariya bari 4,8
Imibare yabo marariya yica nayo igenda ihinduka kuko hagati ya 2016 na 2919 imibare yagabanutseho 60% .
Mu mwaka wa 2016 nibwo perezida wa Repubuka Paul kagame yatanngije kumugaragaro gahunda to gutwara amaraso n’imiti bitandukanye bibarizwa mu rwanda hifashishijwe indege ntoya za drone
Izi ndege ziswe “zip” zikorwa n’uruganda “Zipline” rwo muri Leta ya carfolnia ho muri let zunze ubumwe z’Amerika
Zikaba zaratangiye gukoreshwa mu Rwanda kubufatanye n’ikigo UPS na GAVI ndetse n’ihuriro ry’inkingo kw’isi ( vaccine Alliance).
Kugezaza ubu urwanda rufite ibigo bibiri byifashishwa mukugeza service z’ubuvuzi nk’amaraso n’imiti m’uduce byagoranaga kugeramo .
Icya kayonza ,kifashishwa n’ibitaro byo mu ntara y’uburasirazuba, icya muganga gikoreshwa n’ibitaro byo mu ntara y’amajyepfo niy’uburengerazuba bw’igihugu.
Tariki ya 29 Ugushingo nibwo izi ndege zatangiye no kwifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi.
HATEGEKIMANA J Claude